Abanye congo bashigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bagereranyije Gen Muhoozi Kainerugaba Umuhungu wa Perezida Museveni, nk’incuti ikomeye ya Gen Makenga Umugaba mukuru wa M23.
Ku mbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru bitanduknaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abashyigikiye Ubutegetsi muri iki gihugu, bavuga ko Gen Muhoozi Kainerugaba ari umugambanyi n’umwanzi wa DRC ndetse ngo akaba yaramaze kugaragaza uruhande ahagazeho mu ntambara ihanganishije Umutwe wa M23 n’Ubutegetsi bwa Kinshasa.
Bemeza ko Gen Muhoozi, “ari umwe mu baterankunga bakomeye ba M23 , ngo kuko uyu muhungu wa Perezida Museveni afasha uyu mutwe kubona intwaro n’amasasu n’ibindi bikoresho bya Gisirikare, kubera umubano w’akadasohoka asanzwe afitanye na Gen Makenga Umugaba mukuru w’Inyeshyamba za M23.
Bakomeza bavuga ko byose byatangiye ubwo M23 igice cyari kiri kumwe na Gen Makenga, bahungiraga muri Uganda mu 2013 Nyuma yo kotswa igitutu na Brigade yari igizwe n’ingabo zihuriweho zirimo MONUSCO, iza Afurika y’Epfo, Tanzania, Malawi na FARDC
Icyo gihe, ngo nibwo Gen Makenga, yatangiye gucudika na Gen Muhoozi Kainerugaba ndetse ngo uyu muhungu wa Perezida Museveni, yahise atangira kujya mu migambi yo gufasha no kwiyegereza Abayobozi ba M23 barimo Gen Makenga no gufasha uyu mutwe kongera kugaba ibitero mu burusarazuba bwa DRC.
Si Gen Muhoozi washizwe mu majwi wenyine, kuko banemeza ko Urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda(CIM) narwo rukorana ndetse rutera inkunga ya gisirkare umutwe wa M23 ku mabwiriza ya Perezida Museveni n’Umuhungu we Gen Muhoozi kainerugaba .
Kugeza ubu ariko ,ntacyo Gen Muhoozi aratangaza kubyo Abanye congo bamuvugaho , gusa mu bihe byashize yakunze kugaragaza ko yumva neza ndetse anashigikiye impamvu zatumye yongera gufata intwaro igatangiz intabara ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Gen Muhoozi kandi, abinyujije k’urubuga rwe rwa Twitter, yakunze kugaragaza ko M23 ari umutwe urwanira Uburengenzira bw’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko b’Abatutsi bamaze igihe barabuwe uburengenzira bwabo muri DRC , kwicwa, kwamburwa imitungo yabo no kudafatwa kimwe n’andi moko y’Abanye congo.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com