Umutwe wa M23, uravugwaho kongera umubare w’Abarwanyi bawo binyuze mu kurekirita abandi barwanyi bashya ,bari kwinjira muri uyu mutwe ku bwinshi muri teritwari ya Rutshuru.
Jean-Claude Bambaze Perezida wa Sosiyete Sivile ikorera muri Teritwari ya Rutshuru, yabwiye itangazamakuru ko muri aka gace, urubyiruko ruri kukya mu mutwe wa M23 ku bwinshi.
Yatanze impuruza kuri Guverinoma ya DR Congo, avuga ko ubu M23 iri kugwiza umubare w’Abarwanyi benshi , ngo kuko umaze ibyumweru bigera kuri bitatu, ukangurira urubyiruko kuwiyungaho ndetse ngo ukaba umaze kubona umusaruro uturutse muri ubwo bukangurambaga kuko urubyiruko ruri kuwuyoboka ku bwinshi .
Abari kurekiritwa , ngo bari guhita bajyanwa mu gace ka Tshanzu ho muri teritwari ya Rutshuru, guhabwa imyitozo ya gisirikare , ngo kuko M23 iri gutegura kugaba igitero gikomye cyo gufata umujyi wa Goma mu buryo budasubirwaho .
Ati:”« Ubu muri teritwari ya Rutshuru, M23 iri kurekirita abandi barwanyi benshi biganjemo urubyiruko, bagahita bajyanwa i Tshanzu guhabwa imyitozo ya gisirikare. Ikigaraga n’uko M23 iri kwitegura intambara no kugaba igitero gikomeye ku mujyi wa Goma.”
Yongeye ho ko M23 , yashize imara n’umurego muri ibi bikorwa ndetse ko abashinzwe ubukanguramba muri uyu mutwe ,bari kugenda bazenguruka mu duce twose tugize teritwari ya Rusthuru, mu rwego rwo gukangurira urubyiruko n’abandi bose bashoboye kujya mu gisirikare cya M23 .
Umuyobozi wa Sosiye sivile ya Rutshuru, yakomeje avuga ko M23, iri gushaka abazasigara barinze imidugudu mu duce yigaruriye muri teritwari ya Rutshuru , ngo kuko abarwanyi bayo basanzwe bameneyereye urugamba, bagiye guhugira mu kazi ko guhangana na FARDC, irimo gutegura kongera kubura imirwano mu gihe cya vuba .
Twagerageje kuvugana na Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare kugirango igire icyo abivugaho, ntiyabasha asubiza ko igihugiye mu kazi kenshi ariko ko nahuguka araduha igisubizo kuri iyi nkuru.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com