Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo haravugwa isimburana ry’abasirikare bakomoka muri Roumanie, bakaba baje basimbura bagenzi babo baherutse gusubira mu gihugu cyabo mu kiruhuko, kugeza ubu abasirikare ba Roumanie bari mu burasirazuba bwa Congo bagera 1370.
Aba basirikare baje muri iki gihugu bahasanga abo mu itsinda rya Wagner rikomoka mu Burusiya, nabo baje baje gufasha ingabo za Congo FARDC kurwanya inyeshyamba za M23, ndetse n’abo bivugwa ko baziha ubufasha bose.
Aba bacanshuro bose bakaba batuye mu mujyi wa Goma,abandi bakaba baba mu kigo cya Bambiri hafi ya Sake. ndetse bikaba binavugwa ko aribo bacunga umutekano w’ijoro mu mujyi.
Umubare w’aba basirikare ukomeje kwiyongera kuko mu rucyerera rwo kuri uyu wa 15 Kamena ku isaha ya saa sita z’ijoro haje 150 bikaba bizakomeza kugeza kuwa 30 Kamena.
Abahanga bavuga ko ukurikije uko iki gihugu kiri kuzana aba bacanshuro muri iki gihugu bizatuma akarere k’ibiyaga bigali gahora mo umutekano mucye, nk’uko bimeze ubu biturutse kuri iki gihugu.
Hari n’abavuga ko aba bacanshuro ari abo kwifashisha mu guhungabanya umutekano wo mu karere kuko hari abasirikare bo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba bari batangiye gusubiza ibintu mu buryo nyamara byaje kurangira Congo ibikomye ndetse ikanasaba ko babavira mu gihugu.
Aba bacanshuro bari muri iki gihugu biravugwa ko baba bamaze kugira umubare uhagije rwose kuko Atari abo muri Roumanie cyangwa mu Burusiya gusa kuko iki gihugu kigenda gisaba ubufasha hirya ni hino.