Andre Claudel Lubuya umudipite mu ntekonshingategeko ya DRC ukomoka mu gace ka Kananga, yasabye Abanyekongo kurwanya Umutwe wa M23 bivuye inyuma ariko bakabifatanyiriza hamwe no kurwanya Ingabo za EAC ziri mu Burasirauba bw’iki gihugu.
Claudel Lubuya akomeza avuga ko n’ubwo umutwe wa M23 utaboroheye ,hari ikindi kibazo cy’ingabo za EAC ziri kugenda zigarurira Uburasirazuba bwa DRC bucece ,bityo ko Abanyekongo bagomba guhagurukira icyarimwe bakazirwanya bivuye inyuma amazi atareranga inkombe .
Yagize ati:Ndasaba Abanyekongo bose guhagurukira rimwe bakarwanya Ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa DRC, kuko ziri kwigarurira ubutaka bw’igihugu cyacu bucece zikoresheje amayeri yo kujya mu bice M23 yavuyemo.”
Yakomeje avuga ko mu gihe amatora y’Umukuru w’igihugu yegereje , mu Burasirazuba bwa DRC ayo matora ashobora kutazaba ,kuko ako gace katakiri mu Bugenzuzi bwa DRC.
Yanasabye Ingabo za FARDC ,kudatoranya hagati ya M23 n’ingabo za EAC ngo kuko bose bagomba gushyirwa mu gatebo kamwe zikabarasaho, bitewe n’uko bahuje umugambi wo kwigarurira Uburasirazuba bwa DRC.