Nyuma yuko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bumvikanye ibigomba gukorwa ku mpunzi z’Abenyekongo ziri mu Rwanda, umwe mu Badepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Congo, yavuze ko mu Rwanda nta mpunzi z’Abanyekongo zihari.
Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zahuriye i Geneve mu Busuwisi mu nama yigaga ku kibazo cy’impunzi z’impande zombi.
Iyi nama yari yatumijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, yanzuye ko hashyirwaho uburyo bwo gufasha impunzi gutahuka.
Gusa Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Congo, witwa MBINDULE MITONO Crispin yumvikanye mu mvugo isa nk’itesha agaciro ibyavugiwe muri iriya nama.
Yagize ati “Mu Rwanda nta mpunzi z’Abanyekongo zihari. Ni ibinyoma bicurwa n’u Rwanda kugira ngo ruzabone uko rwohereza abaturage barwo muri Kivu.”
Imvugo nk’izi si rimwe cyangwa kabiri zumvikanye mu kanwa k’abanyapolitiki b’Abanyekongo, banakunze kuvuga ko bene wabo bavuga Ikinyarwanda atari Abanyekongo ahubwo ko ari Abanyarwanda bagomba gusubira iwabo mu Rwanda.
Biri no mu byakomeje gutumwa hakura urugomo n’ubwicanyi bikorerwa iki cyiciro cy’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho bakorerwa ibyo byose bitwa ko ari Abanyarwanda.
RWANDATRIBUNE.COM