Ibibazo bikomeje kuba uruhuri mu mutwe wa FLN urwanya Ubutegetsi bw’Urwanda byumwihariko hagati y’abayobozi bakuru b’ingabo ,aribo Lt Gen Habimana Hamada umugaba mukuru na Hakizimana Antoine Jeva ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare.
Kuwa 15 Nzeri 2022 ,Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva yakoresheje itsinda ry’abarwanyi ba FLN babarizwa mu birindiro biri ahitwa Hewa Bola muri Kivu y’Amajyepho riyobowe na Maj Irumva Girbert , maze basohora itangazo ryamagana Lt Gen Habimana Hamada Umugaba mukuru wa FLN.
Muri iryo tangazo ,aba barwanyi ba FLN baherereye Hewa Bola,bavuze ko batakifuza ko Lt Gen Hamada akomeza kuba umugaba mukuru wa FLN, bitewe n’uko imiyoborere ye idahwitse ndetse idahuje n’umurongo biyemeje mu rugamba barimo rwo guhangana n’Ubutegetsi bw’u Rwanda.
Banongeyeho ko Lt Gen Hamada, yahita yirukanwa Ku buyobozi bw’ingabo za FLN ntayandi mananiza, ngo kuko imiyoborere ye idahwitse ndetse ngo akaba yaranze kwicarana na bagenzi be kugirango bakemure ibibazo bimaze igihe muri uyu mutwe , byatumye benshi mu barwanyi ba FLN bari muri Kivu y’Amajyepfo bakuramo akabo Karenge bakigira muri Zambiya, Malawi n’ahandi ,abandi bagataha mu Rwanda .
Kuri ubu, Lt Gen Habimana Hamada Umugaba Mukuru wa FLN akoresheje abandi barwanyi bamushigikiye baherereye muri Kivu y’Amajyepfo, nabo basohoye itangazo rifite No001/COMDT SSK/SEP 2022 Rwandatribune ifitiye kopi ryasohotse kuwa 15 Nzeri 2022 rishirwaho umukono na Col Emmanuel MBANDAKA, nyuma gato y’iryari ryasohowe n’abashigikiye Gen Maj Jeva ryamagana Lt Gen Habimana Hamada.
Muri iritangazo ,Ubuyobozi bukuru bwa FLN muri Secteur Operasineri yo muri Kivu y’Amajyepfo, Buvuga ko bwamaganye itangazo risebya Umugaba mukuru wa FLN Lt Gen Hamada, bemeza ko ryasohowe n’agatsiko k’abarwanyi ba FLN baherereye Hewa Bora.
Bakomeza bavuga k abasohoye iri tangazo ,ari agatsiko karemwe na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva ushinzwe ibikorwa bya Gisirikaremuri FLN agamije gusebya no guharabika umugaba mukuru Lt Gen Hamada.
Lt Gen Hamada, yanagaragaje ko atariwe weyine uri kugerwa amajanja na Gen Maj Jeva akoreshe ibyo yise ‘’udutsiko twa Jeva”, ahubwo ko yanagerageje kenshi koreka abayobozi ba Politiki ba CNRD/FLN ariko biza kumunanira, ubu akaba ari kurema udutsiko mu ngabo za FLN, agamije kumurwanya no gucamo ibice umutwe wa CNRD/FLN.
Akomeza avuga ko, Lt Col IyamuremyeTheoneste alias Maisha umwicanyi ruharwa, ariwe uyoboye ako gatsiko ka Gen Maj Jeva akaba yaratumwe gukora amarorerwa,gucura imiborogo no kubiba amacakubiri y’uturere n’amadini mu ntwarane za CNRD/FLN.
Lt Gen Hamada yanashinje , Gen Maj Jeva kwica no gufata bugwate impunzi z ‘Abanyarwanda ziherereye muri Kivu y’Amajyepfo .
Itsinda rishigikiye Lt Gen Hamada, rivuga ko ryitandukanyije n’agatsiko kayobowe na Gen Maj Jeva n’imigambi yako yose, ndetse ko rizakomeza kuba inyuma y’Umugaba mukuru wa FLN Lt Gen Habimana Hamada.
Abakurikiranira hafi ibibazo bimaze igihe mu mutwe wa CNRD/FLN, bemeza ko ubu hari intambara y’ubutita hagati y’umugaba mukuru wa FLN Lt Gen Hamada n’ushinjwe ibikorwa bya Gisirikare Gen Maj Hakimana Antoine Jeva, biturutse ku kurwanira Ubuyobozi bw’ingabo za FLN n’amafaranga aturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri kivu y’amajyepfo n’imisanzu itangwa n’ababashigikiye.
Haravugwamo kandi ikibazo cy’amacakubiri ashingiye ku turere aho ikibazo cya “Kiga nduga” cyongeye kuzamuka mu mutwe wa FLN.
Kugeza ubu mu mutwe wa FLN ,haragaragaramo ibice bibiri bihanganye kimwe gishigikiye Lt Gen Hmada, ikindi kiri inyuma ya Gen Maj Jeva ku buryo isaha n’isaha umutwe wa CNRD/FLN ushobora gucikamo ibice bibiri.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
BURIYA IYI MITWE MUJYE MUREKA KUYIHA INGUFU MU KUYISHYIRA MU BITANGAZAMAKURU BYANYU KUKO MUBA MUBAKORERA PUBLICITE MUREKE ABABASHINZWE KUBARWANYA BABYIKORERERE KUKO BABARABISHOBOYE NAHO NGO LT GEN WA FNL NA BA GEN NA COL BITUMA ABANYARWANDA BABATAHO IGIHE KANDI ARI BA NTA KIGENDA. MUREKE ABASORE BAZI ICYO BARIHO BABAKOSORE TWIREBERE IBINDINDI BITEZA ABANYARWANDA IMBERE.