Umugaba mukuru w’ingabo za Misiri Lt Gen Mohammed Farid uherekejwe n’itsinda ry’abasirikare barimo 3 bafatanije kuyobora igisirikare cya Misiri bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Iri tsinda riyobowe n’umugaba mukuru w’ingabo za Misiri ryageze i Kinshasa kuwa Mbere Tariki ya 21 Kamena 2021. Bivugwa ko rije mu butumwa bw’akazi no gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu bya Gisirikare yashyizweho umuko n’abayobozi b’ibihugu byombi muri Gashyantare uyu mwaka ubwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi yasuraga igihugu cya Misiri.
Aya masezerano ibihugu byombi bifitanye avuga ko ingabo za Misiri zizajya ziha amahugurwa n’imyitozo abasirikare bakuru n’abapolisi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Si mu rwego rwa Gisirikare gusa ibihugu bya Misiri na RD Congo bifitanye amasezerano y’ubufatanye , kuko no mu rwego rw’ikoranabuhanga , ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yo kubaka umuyoboro wa Fibres Obtiques uhuza umurwa mukuru Kinshasa n’utundi duce twose tw’igihugu. Ni umushinga bivugwa ko uzuzura utwaye akayabo ka Miliyari 1 y’Amadorali ya Amerika.
Mu bandi basirikare bakuru baherekeje umugaba mukuru w’ingabo za Misiri harimo Gen Maj Hesham Mostapha ushinzwe ibikorwa by’ingabo mu girikare cya Misiri,Gem Maj Rafiek Raafat ushinzwe imyitozo mu ngabo za Misiri na Gen Maj Salah Helmy ushinzwe igenamigambi mu ngabo za Misiri.