Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2023, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yayoboye inama yitabiriwe n’abasirikari bakuru bakiri mu nshingano n’abasezerewe, baturutse mu nzego zitandukanye z’umutekano, zirimo Ingabo z’Igihugu (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).
Ni inama ibaye mu gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hakomeje kwiyongera ibikorwa by’umutekano muke, bishingiye ku ntambara ihanganishije Ingabo za Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR bafatanyije kurwanya umutwe wa M23 bavuga ko ufashwa n’u Rwanda.
Ni Intambara isatira Umujyi wa Goma. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aherutse kugaragaza ko Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yananiwe gukemura ibibazo by’imiyoborere no kurinda abaturage bayo bicwa, abandi bakabuzwa amahoro n’imitwe yitwaje intwaro ahubwo igakomeza kubigereka ku Rwanda.
Iyi nama yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ariko ntibyahise bitangaza ibyaganiriwemo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com