Mu izina ryUmugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi yakiriye itsinda ry’abasirikare baturutse muri Qatar bayobowe n’Umugaba Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa b’Ingabo za Qatar.
Umugaba Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa b’Ingabo za Qatar, Maj Gen Ibrahim Juma Al-Malki Al-Jehani n’itsinda ayoboye, bakiriwe na Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko iri tsinda kandi ryanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi rikunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Buvuga kandi ko mbere yuko iri tsinda risoza uru ruzinduko rw’iminsi itatu kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena, rizanasura ishuri rikuru rwa Gisirikare iriri i Gako mu Karere ka Bugesera.
Iri tsinda rije mu Rwanda nyuma y’amezi ane, iki Gihugu kigenderewe n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Qatar, Lt. Gen (Pilot) Salem bin Hamad bin Mohammed bin Aqeel Al Nabit wagiriye uruzinduko mu Rwanda mu ntangiro za Werurwe.
Lt. Gen (Pilot) Salem bin Hamad bin Mohammed bin Aqeel Al Nabit ubwo yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, yanakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro.
RWANDATRIBUNE.COM