Niyirera Clemantine, umugore wa Nyakwigendera Maj.Nshimiyimana Cassien uzwi ku mazina ya Gavana yasize amabanga yose hanze ashinja Gen.Ntilina Faustin na Kayumba Placide kuba inyuma y’urupfu rwe
Ni mu kiganiro Niyirera Clemantine yagiranye n’isoko ya Rwandatribune iri ahitwa Nyabanira muri Gurupoma ya Binza, muri Teritwari ya Rutshuru aho uyu mugore wa Nyakwigendera Gavana yashinje abayobozi b’ishyaka FDU-INKINGI barimo Gen.Bgd Ntilikina Faustin na Kayumba Placide kuba inyuma y’urupfu rwa Maj.Gavana.
Uyu mugore avuga ko hari hashize iminsi abwiwe n’umugabo we ko afite amakuru agenda akura ahantu hakatandukanye ko abanyapolitiki ba FDU-INKINGI isanzwe ari yo ifite ubuyobozi bwo ku rwego rwa Politiki bw’umutwe wa RUD-URUNANA ko batamwiyunvamo kubera ko bamusabye ko yakwica Gen.Kanani Jean Damacsene uzwi ku mazina ya Dani uyobora Umutwe wa FPP-ABAJYARUGAMBA undi akabyanga.
Uyu Dani bakaba barifuzaga ko nyuma yo kwicwa kwe bazatwara ingabo z’uyu mutwe wa FPP ku buryo bworoshye.
Niyirera avuga ko ishyaka rya FDU=INKINGI rihora rishaka ko umutwe wa RUD-URUNANA, FPP na FDLR biba Umutwe umwe kugira ngo ribone uko ribiyobora kandi biryohere guhangana na Leta y’u Rwanda. Uyu mushinga ukaba warateguwe na Kayumba Placide ndetse ngo bakaba baremeje ko uzawitambika imbere agomba kwicwa.
Maj.Gavana ntiyabyemeraga cyane ko yakunze kunenga Umutwe wa FDLR avuga ko ari abantu bagendera ku mahame ya kera atazigera atekereza kongera guhuza na bo cyane ko yabavuyemo mu mwaka wa 2001.
Muri uyu mushinga akandi Kayumba Placide afatanyije na Gen.BGD Ntilikina bamaze gutegura uko bazica Lt.Gen Byiringiro Victor, Perezida wa FDLR agasimbuzwa umwe mu ba Jenerali umugore wa nyakwigendera atabashije kumenya amazina, naho FPP ukaba igizwe n’abandi bitwara nk’amabandi.
Uyu mugore kandi yavuze ko Col.Ruhinda ari we wahawe ikiraka na Ntilikina cyo kwica Gen.Byiringiro kugira ngo bizegekwe kuri M23, agatsiko ka FDU-INKINGI ngo kaba kifuza ko mu gihe iyi mitwe ya FDLR, FPP na RUD URUNANA byamara kwihuza urwego rwa Politiki rwayoborwa na Kayumba Placide naho urwa gisirikare rukayoborwa na Gen.BGD Ntilikina Faustin, aho rero ibyo byose Nyakwigendera Gavana ntiyabikozwaga ari nayo mpamvu bamuguririye batanga amakuru muri M23, kugeza ubwo Nyakwigendera yicwaga.
Uyu mugore kandi avuga ko atari umugabo we wishwe muri ubu buryo kuko na Nyakwigendera Gen.Afurika Jean Michel na we yishwe biturutse ku kagambane ko muri FDU-INKINGI, naho kandi akaba yarazize abacengezi baje i Nyabanira bitwikiriye icyitwaga P5 kandi ari abanzi, kugeza ubwo bicaga Gen.Jean Michel Afurika.
Uyu mugore wa Nyakwigendera asoza yibaza niba Kayumba Placide na Ir.Ntilikina Faustin baba badakorera umwanzi?
Niyirera Clemnatine ni mwene Nkundakozera yavutse mu mwaka wa 1992, avukira mu cyahoze ari Komini Nyakinama ubu ni mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Nkotsi. Yashakanye na Maj Nshimiyimana Gavana mu mwaka wa 2013, bakaba bari bafitanye umwana umwe.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM
Ubu se aha ntuhita wumvamo imikoranire ya Tshisekedi na group ya Ingabire Victoire nyiriri RED URUNANA