Kuwa Gatatu tariki ya 17 Mata 2022 nibwo inkuru y’umugore wafatiwe ku ngufu muri Lokarite ya Bugusa, Gurupoma ya Jomba muri Sheferi ya Bwisha muri teriotwrai ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amjyaruguru yatangiye gukwirakwira.
Sosiyete Sivili ikorera muri Teritwari ya Ruthsuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ivuga ko uyu mugore yafashwe ku ngufu n’itsinda ry’abarwanyi b’umutwe wa Armes Revolutionnaire Congolaise (ARC/ M23) bakamusiga ari intere kuri ubu ngo akaba arembeye mu bitaro bya Kisoro muri Uganda.
Rwandatribune yifuje kumenya amakuru kuri iki kibazo igirana ikiganiro kigufi n’umuvugizi wayo Majoro Willy Ngoma.
Umunyamakuru RT: Hari amakuru arimo gukwirakwizwa na Sosiyete Sivili ya Rutshuru avuga ko abarwanyi banyu baherutse gusambanya umugore ku ngufu kuri ubu akaba arembeye mu bitaro bya Kisoro muri Uganda, mwaba muyazi?
Major Willy Ngoma: Nta byabaye ni ibinyoma!
Umunyamakuru RT: None Sosiyete Sivili irababeshyera?
Majoro Willy Ngoma: Ntabwo byigeze biba rwose! Ubu se ahantu tuba abo bagore bahagera bajya he? Ni ugushaka kuduharabika.
Umunyamakuru RT:None waba uvuze ko nta gufata ku ngufu kwigeze kuba Majoro?
Major Willy Ngoma: Ndongera mbiguhamirize munyamakuru nta murwanyi wacu wafashe ku ngufu rwose, niba utabyemera bazakwere abo bagore bavuga ko bafashwe ku ngufu?!
Umunyamakuru RT: Ni iyihe mpamvu muvuga ko Sosiyete Sivili ibabeshyera?
Major Willy Ngoma: Sosiyete Sivili ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, igizwe n’abantu batari abo kwizerwa[amabandi] aba agamije kwibonera inoti gusa!
Umunyamakuru RT: Majoro Ngoma turabashimiye.
Major Willy Ngoma: Murakoze namwe.