Sosiyete Sivili ikorera muri Teritwari ya Ruthsuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ivuga ko abarwanyi ba ARC/ M23 baherutse gufata umugore ku ngufu bakamusiga ari intere kuri ubu ngo akaba arembeye mu bitaro bya Kisoro muri Uganda.
Amakuru yizewe ava muri aka gace avuga ko kuri Pasika tariki ya 17Mata 2022, aribwo uyu mugore yafashwe ku ngufu n’abarwanyi ba M23. Ni Igikorwa bivugwa ko cyabereye muri Lokarite ya Bugusa, Gurupoma ya Jomba muri Sheferi ya Bwisha, Teritwari ya Rushuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru ava muri Sosiyete Sivili ya Rutshuru akomeza avuga ko uyu mugore yafashwe ku ngufu agasigwa yataye ubwenge kugeza ubwo yajyanwaga mu kigonderabuzima cya Bwisha bakamuha ubufasha bwibanze mbere yo kumwohereza mu bitaro bya Kisoro muri Uganda aho ngo ari guhabwa ubuvuzi bwisumbuye kugeza ubu.
Aime Mukamba Mbusa, Notable wa Rutshuru yemeje aya makuru ndetse asaba ko hagira igikorwa n’ingabo z’igihugu zikigiza inyuma abarwanyi ba M23 bakemje kugaragara bidegembya mu duce twinshi twa Rutshuru cyane cyane muri Lokarite za Bugusa,Chanzu na Runyoni kugeza ubu.
Twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma ku murongo wa Telefoni ntibyadukundira kugeza bwakora iyi nkuru.
Tariki ya 12 Mata 2022, nibwo umutwe wa M23/ARC wari wubuye imirwano na FARDC watangaje ko baye uhagaritse imirwano mu gihe impande zombi ziteguraga gutangira ibiganiro bigamije amahoro arambye muri Kongo Kinshasa.