Imirwano ikomeye yahuje umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo hamwe na FDLR kuri uyu wa 19 Ugushyingo igasiga agace ka Kalenga kagiye mu maboko y’inyeshyamba za M23, ubu umuhanda wa Sake – Kichanga urafunze kubera iyo mirwano iri kubera muri ibi bice.
Iyi mirwano yatangiye kuri uyu wa 19 Ugushyingo kugeza mu ijoro ikaba yaribasiye ibice bya Kalenga isanzwe ibarizwa muri Parike ya Virunga , nyuma y’iyi mirwano izi nyeshyamba zagaragaje ko ziri kwerekeza muri Sake n’ubwo bigoye.
Izi nyeshyamba zigeze mu birometero 8 uvuye mu mujyi wa Sake kugira ngo zigere muri uyu mujyi byazigora cyane dore ko hagati yabo na Sake harimo ingabo za Leta ya Congo , Abazalendo, Ingabo z’u Burundi hamwe na MONUSCO, ibi rero bikagaragaza ko gufata uyu mujyi usa n’uri mu nzira yerekeza muri Kivu y’Amajyepfo bigoye.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, ngo izi nyeshyamba n’ibikoresho byazo ziri nko mu birometero 8 uvuye ku muhanda wa Sake-Kitshanga.
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune ibitangaza ngo abantu bimuwe n’imirwano bahungiye muri Kingi, Luhonga, Lupango n’abandi muri Sake.
Icyakora n’ubwo ku munsi w’ejo byari bimeze gutyo uyu munsi bwo hiriwe ituze muri aka gace.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com