Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 2022, ubwo M23 yafunguraga umuhanda Goma-Rutshuru yerekanye umuhungu w’Umwami Ndeze wiyemeje kwifatanya nayo mu rugamba ihanganyemo na FARDC.
Mu mbwirwaruhame yavuzwe na Majoro Willy Ngoma uvugira M23/ARC yeretse abaturage Cpt Danny Ndeze, Umuhungu w’Imfura w’Umwami Ndeze Rugabo II uyobora Gurupoma ya Bwisha n’abandi barwanyi baheruka kwinjira muri uyu mutwe.
Majoro Ngoma yasezeranije abaturage ko mu bice byose igenzura ntawe uzongera gukandamizwa, ndetse anahita akuraho imisoro ku binyabiziga bica ,mu muhanda Goma Rusthuru yari yarashizweho n’igisirikare cy’igihugu FARDC.
Majoro Ngoma akomeza avuga ko Perezida Tshisekedi na Patrick Muyaya bakwiye gukorwa n’isoni nyuma y’uko bakomeje gukwirakwiza ibihuha bavuga ko M23 ari umutwe w’Abanyarwanda uhungabanya umutekanbo w’Abanyekongo.
M23 imaze icyumweru kirenga igenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru, aho uyu mutwe ukomeje imirwano irimo ufatranya no n’iyo guhangana n’imitwe y’Abanyarwanda(FDLR na RUD Urunana) ihabwa ibiraka na FARDC.