Mu ruzinduko Gen Kabarebe yagiriye muri Mozambique kuri uyu wa 23 Kamena 2023, yasuye ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bakorera ubutumwa bwabo mu ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique, abashimira umuhate bakomeje kugandi abashyikiriza ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Gen. James Kabarebe ni umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’umutekano,ubwo yasuraga izi ngabo ziri kugarura amahoro n’umutekano muri kariya gace kari karibasiwe n’ibyihebe,yabashimiye ubutwari bakomeje kugaragaza kandi abasaba kubukomeza.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko Gen Kabarebe yakiriwe n’uzihagarariye, Maj Gen Nkubito.
Nk’uko byashyizwe mu itangazo rya RDF bavuzeze ko “[Maj Gen Nkubito] yamusobanuriye ibikomeje gukorwa mu kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.”
Gen Kabarebe yashimye izi ngabo ku bw’akazi keza zikomeje gukora anazishyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame ari na we Mugaba w’Ingabo w’Ikirenga.
Ni ubutumwa bwo kubashimira ku bw’uko bakomeje gusohoza neza inshingano bahawe no kubasaba gukomeza baharanira kugera ku musaruro mwiza.
Abasirikare n’Abapolisi u Rwanda rwohereje muri Cabo Delgado bahagurutse bwa mbere ku wa 9 Nyakanga 2021. Bari bagiye mu butumwa bwo gufatanya n’ingabo za Leta y’icyo gihugu mu kurwanya iterabwoba.
U Rwanda rwagiyeyo binyuze mu masezerano y’ubufatanye ku busabe bwa Mozambique yari ikeneye ubufasha bwihuse.
Perezida Kagame aherutse kuvuga ko kugeza ubu umutekano umaze kugaruka mu bice u Rwanda rwagiye kugaruramo amahoro n’umutekano, hari intambwe nini imaze guterwa kandi bishimishije kuba abaturage bari baravanywe mu byabo n’intambara bakomeje gusubira mu ngo zabo kandi basubukuye ibikorwa.
Ati “Ikibazo cyarakemuwe, turabona intambwe igenda iterwa mu bijyanye n’umubare munini w’abantu bari baravanywe mu byabo bari kubasha gusubira mu byabo kandi bagatangira ibikorwa nk’uko bikwiye.”
Yakomeje avuga ko Nibura 80% by’ikibazo byakemutse, anagaragaza ko iyo 20% isigaye ishobora kuba nto cyangwa nini bitewe n’ibigihari bikeneye gukurwa mu nzira.
Ingabo z’u Rwanda ziherereye mu bice bya Palma na Mocimboa da Praia ariko mu gihe humvikanye aho ibyihebe byisuganyirije zivugana n’iza SADC zikajya gusenya ibirindiro byazo.
Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri Ingabo z’u Rwanda zigeze mu Ntara ya Cabo Delgado kuri ubu umutekano wongeye kuboneka ndetse abaturage hafi ya bose basubiye mu byabo