Ubwinjiriro bwa Kaminuza y’Umujyi wa Buea uri kuberamo amarushanwa y’igikombe cy’umupira w’amaguru CAN humvikanyemo amasasu
Amasasu yumvikanye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 Mutarama 2022,mu mujyi wa Buea uri mu majyepfo ya Kameruni. Ibi bibaye mu gihe muri uwo mujyi hakomeje kubera irushanwa ry’igokombe nyafurika cy’umupira w’amaguru CAN uyu mujyi ukaba warakiriye amakipe y’ibihugu bine .
Kuva aya marushanwa yatangira ku cyumweru hagiye hagaragazwa ikibazo cy’umutekano muke ukomoka ku mitwe y’inyeshyamba iharanira ko amajyepfo ya Cameroun yakwigenga.Ibi bitero bikaba byaratangiye mu mwaka wa 2017 bikaba byarishe abasivili batari bake.
Abakinyi b’ibihugu bya Mali, Gambiya, Tuniziya na Moritaniya, biri mu itsinda F, bari mu mujyi wa Buea, aho imirwano ihanganishije ingabo za Leta n’Inyeshyamba zirwanya ubutegetsi yabereye.Uyu mujyi ukaba uhana imbibi n’umujyi wa Limbe ufashe ku nkenegero z’inyanja ya Atlantika.
Ibiro ntaramakuru Reuters by’Abongereza dukesha iyi nkuru ntibyashoboye kumenya umubare w’abaguye muri iyo mirwano cyangwa ibyangirikiyemo.
Mwizerwa Ally