Umutekano mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru umutekano wakajijwe nyuma yaho Umuvugizi w’Igisirikare cya M23 atangarije ko ari umwe muyo bahanze amaso mu bitero byabo bikurikira.
Guhera kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2022, Umujyi wa Goma n’imihanda ihuza uyu mujyi na Teritwari ya Rusthuru hatangiye kurindwa n’abasirikare bo mu mutwe udasanzwe urinda umukuru w’Igihugu hagamijwe kuburizamo ibitero by’umutwe wa M23.
Kugeza ubu abasirikare basanzwe barindaga uyu mujyi bimuriwe mu kigo cya Goma, inshingano zo kuwurinda zihabwa abasirikare bo mu mutwe urinda Perezida Tshisekedi. Izi mpinduka zibaye mu gihe ku munsi wo kuwa Kabiri tariki ya 8 Ugishyingo, Umuvugizi wa M23 Majoro Willy Ngoma atangarije ko FARDC n’ikomeza kurasisha indege mu bice bituwe n’abasivili bazahita bagaba ibitero byerekeza mu mujyi wa Goma , ndetse ngo byaba na ngombwa bagahita bawigarurira.
Kuva yatangaza ibi, FARDC yongeye uburinzi ku kibuga cy’indege cya Goma, ndetse indege z’Indwanyi FARDC iheruka kugura mu gihugu cy’Uburusiya zirimo kugenzura uduce duhana imbibe na Teritwari ya Rutshuru hagamijwe kuburizamo umugambi wa M23.
Bazinjirire Rubavu! Kuva i Rubavu ujya i Goma si nkaho mvugiye aha!ntibazamenya ikibakubise.Uyu mugabo ntibamuzi.
Intare n,ingwe bizakizwa na Rugira ariko intare ziba zituje ingwe nizo zizisomborotsa.
Hhhhhh! Garde republicaine ya Tshisekedi koko! Uzi byibuze iyo bawurindisha FDLR cyangwa izindi Maimai, nuko murakoze kurekura umujyi!
Hahahaha
Gusa kuri njye, aba basirikare n’ibikoresho bakomeje kwirunda ku mipaka n’u Rwanda birahangayikishije! Aba basenzi barapanga kudutera ntabwo ari ukurinda umujyi wa Goma,