Umukinnyi ukomeye akaba n’umuyobozi wa Filime Dariush Mehrjui wicanywe n’umugore we, yavugishije benshi dore ko yari umukinnyi ukunzwe cyane haba imbere mu gihugu cye cya Iran, Irak ndetse n’ahandi.
Uyu mu kinnyi wasanzwe mu nzu iwe ari kumwe n’umugore we ari ko bose bapfuye, bikaba bivugwa ko uyu mugabo n’umugore we bari bafite ibikomere by’ibyuma bateraguwe. Uyu musaza w’imyaka 83 n’umugore we Vahideh Mohammadifar bombi bari bamaze gushiramo umwuka.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa 14 Ukwakira, nibwo Dariush na Vahideh basanzwe bapfuyenk’uko ubutegertsi bwo muri iki gihugu bubitangaza.
Dariush afatwa nk’umwe mu batangije ubwoko bushya bwa cinema muri Iran.
Abantu bane byavuzwe ko bafitanye ihuriro n’uru rupfu, nk’uko ibinyamakuru muri icyo gihugu bitangaza.
Umucamanza mukuru Hossein Fazeli yatangaje ko Dariush yari yatumiye umukobwa we Mona kuza iwabo mu mujyi wa Karaj ngo basangire ifunguro rya nimugoroba.
Mona ahageze, aho gusanga bamwiteguye ahubwo yasanze imirambo y’ababyeyi be.
Vahideh, umwanditsi wa za filimi akaba n’umunyamideri, bivugwa ko vuba aha yari yaratanze ikirego ko yatewe ubwoba kandi ko urugo rwabo rwatewe n’abajura.
Umukinnyi wa filimi Houman Seyedi ni umwe muri benshi batangaje akababaro batewe n’ubu bwicanyi ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ari “ubugome bukabije kandi bubabaje”.
Ku cyumweru polisi yatangaje ko “nta kimenyetso yabonye cyo kwinjira ku ngufu ahakorewe icyaha” kandi ko “nta kwangirika kwabayeho ku miryango” y’inzu yabo. Gusa ivuga ko yabonye “ibimenyetso ahabereye icyaha” babona ko “bifitanye isano n’umwicanyi”.
Dariush, wize muri Amerika mu busore bwe nyuma akaba mu Bufaransa imyaka itanu, bwa mbere yamenyekanye cyane iwabo no ku rwego mpuzamahanga kubera filimi The Cow yo mu 1969, ivuga inkuru y’umuturage n’urukundo rukomeye akunda inka nk’itungo rikuriye andi.
Zimwe muri filimi ze zizwi cyane harimo Hamoun, The Pear Tree na Leila ,iyi ya nyuma ivuga ku mugore w’ingumba washishikarizaga umugabo gushaka umugore wa kabiri.
Dariush yahawe ibihembo byinshi mu myaka myinshi, gusa mu gihe filimi ze zashimwaga cyane ku rwego mpuzamahanga, zimwe ntizigeze zerekanwa muri Iran kubera kubuza ibintu bitandukanye.
Urupfu rw’uyu mu kinnyi si abo muri Iran gusa rwababaje kuko abakunzi be bose bacinze integer ndetse bamwe batangiye no gusaba Leta ya Iran gukurikirana bakamenya ikihishe inyuma y’urupfu rw’uyu mu ryango.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune