Carine Kanimba umukobwa wa Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba yakoreye ku butaka bw’u Rwanda arashinja u Rwanda kumviriza ibiganiro bye byo kuri Telefoni ngendanwa rwifashishije gahunda ya mudasobwa yitwa Pegasus ikorwa n’ikigo NSO Group cy’abanya-Israel.
Carine Kanimba avuga ko telefoni ye yayijyanye mu kigo gipima ibimenyetso bya Gihanga cy’umuryango uharanira uburenganzitra bwa Muntu Amnesty International bakamubwira ko yatangiye kugenzurwa hifashihshijwe Pegasus guhera muri Mutarama 2021.
Inkuru ya The Guardian ikomeza ivuga ko ngo ibiganiro Kanimba Carine yagiranye na bamwe mu bayobozi bakomeye bo mu Bwongereza nabo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi bitabariza se umubyara byose byumvirijwe hakoreshejwe Pegasus. Ikindi aheraho avuga ko u Rwanda rubiri inyuma ngo ni uko u Rwanda rusanzwe ari umukiliya w’ikigo NSO gikora iyi hagunda ya mudasobwa.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibyo Kanimba avuga ari ibinyoma cyane ko ngo u Rwanda rudakoresha bene iyi gahunda ya Mudasobwa (Software) . Ministiri Vincent Biruta uvugira guverinoma y’u Rwanda yemeje ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibirego rushinjwa byo kumviriza amabanga y’abantu. Yagize ati”U Rwanda ntirukoresha bene iryo koranabuhanga. Ibi ni iberego bigamije guharabika u Rwanda mu gihugu no hanze yacyo”.
Carine Kanimba yiyongereye ku bandi barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bagiye bashinja , inzego zishinzwe umutekano kumviriza telefoni zabo, nka David Himbara wa RNC. Amnesty yatangaje ko ibyo Himbara atangaza nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko telefoni ye yinjiriwe.Hari kandi abandi banyapolitiki bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bashinja u Rwanda kumviriza telefoni zabo harimo Lambert Mende wahoze ari umuvugizi wa Guverinoma ku butegetsi bwa Joseph Kabila , Albert Yuma, wari Minisitiri w’itangazamakuru na Jean Bamanisa Saïdi.
Kanimba Carine w’imyaka 28 y’amavuko ni umwe mu bana ba Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba n’ubutabera bw’u Rwanda byakozwe n’umutwe wa FLN wari ushamikiye ku mpuzamashyaka ya MRCD. Ni ibitero byahitanye abantu 9 mu duce twa Nyaruguru na Nyamagabe mu majyepfo y’u Rwanda.
Yakunze kumvikana mu itangazamakuru mpuzamahanga avuga ko se umubyara yashimuswe n’u Rwanda ku mpamvu za Politiki mu gihe se Rusesabagina we yiyemereye ko yari umuyobozi wa MRCD yagabaga ibitero mu Rwanda byaje no kugwamo abaturage b’inzirakarengane.
Ildephonse Dusabe