Nyuma yaho Perezida Felix Tshisekedi asabiye urubyiruko kujya mu ngabo z’igihugu (FARDC )ku bwinshi mu rwego rwo kurushaho guhangana n’umutwe wa M23 ,hari bamwe mu Banyekongo batangiye kumva ubusabe bw’umukuru w’igihugu cyabo.
Marlene Piranok w’imyaka 23 akaba azwiho guconga ruhago mu kipe ikomeye y’abategarugori yitwa” FC Tosepela de Mahagi mu ntara ya Ituri , ni umwe mu bamaze gutangaza ko bafashe umwanzuro wo kujya muri FARDC, kugirango atange umusanzu we mu rugamba Ingabo za DRC zihanganyemo n’umutwe wa M23.
Mu gihe ikipe ye yari muri shampiyona y’abategarugori muri DRC, Marlene avuga ko yahisemo guhagarika umwuga wo guconga ruhago wari usanzwe umutunze akajya mu Ngabo z’igihugu guhangana n’umutwe wa M23.
Amakuru aturuka muri DRC, avuga ko Marlene Pironik yahise ajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Kitona, gutangira imyitozo ya gisirikare ndetse ko yasabye ko narangiza iyo myitozo ,yahita ajyanwa muri Kivu y’Amajyaruguru kugirango azabe umwe mu barinda ubusugire bwa DRC avuga ko bwavogerewe n’u Rwanda na Uganda .
Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, FARDC yari yatangaje ko hari abandi basore n’inkumi bagera ku 3000 muri Kivu y’Amajyaruguru biyemeje kujya muri FARDC kugirango rutange umusanzu wo guhanga n’umutwe wa M23 utoroheye ingabo za FARDC muri ibi bihe.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ubwo amaze guhaga isombe nikinono mumureke
Rest In Peace !!!
Iruhuko ridashira!!!
Ibi bintu birababaje kubona urubyiruko rushukwa na FARDC ngo batewe n’urwanda na uganda kandi abakongomani bene wabo babujijwe uburenganzira iwabo ntacyo nibaze na m23 urubyiruko irarufite gusa abayobozi ba DRC bakwiye kureba kure bakareka gusenya igihugu cyabo bagashyikirana na m23 bakiyubakira igihungu aho kwirirwa bitwaza amahanga.
RDC ntabwo izi umwanzi wayo ninayo ikomeje gutsindwa. Iyo imbaraga uziyobeje ukazerekeza k’utari umwanzi, umwanzi aboneraho akaguhondagura.
Ubugali bumukozemo akazi disi ubu arumva amacenga yo mukibuga agiye kuyacenga amasasu.
RIP