Ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Mutarama 2024, mu karere ka Rubavu mu murenge wa cyanzarwe mu kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo harasiwe umukobwa w’Imyaka 22 y’amavuko ubwo yari avuye muri Congo gucuruza tungurusumu.
Yarashwe mu masaha ya saa kumi n’ebyiri zo ku mugoroba wo kuri uyu wa kuwa 22 Mutarama 2024,avuye gucururiza tungurusumu ahitwa ku nganzo muri Congo.
Yarashwe n’abasirikare ba banyecongo ubwo yari aciye mu nzira itemewe ariko asangwa k’uruhande rw’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu uyu wa 23 Mutarama 2024 yapfuye.
Ubwo twandikaga iyi nkuru twagererageje kuvugisha umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe ngo atubwire ibyuru rupfu rw’uwo mukobwa ntitwabasha kumubona k’umurongo wa telephone.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com