Col Bisamaza wahoze ari umusirikare Mukuru mu gisirikare cya FARDC, yatorotse igisirikare maze yisunga umutwe wa M23 mu birindiro byawo biherereye mu mugi wa Bunagana.
Aya makuru akomeza avuga ko mbere y’uko ajya mu mutwe wa M23 atorotse FARDC yabanje guhungira muri Uganda aho yabanje kumara agahe gato maze nyuma aza kugaragara ari mu buyobozi bukuru bwa M23 i Bunagana.
Si Col Bisamaza wenyine umaze gutoroka FARDC akajya muri M23 kuko hari n’abandi basirikare bakuru by’umwihariko abakomoka mu moko y’abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bavuga ko bakunze gutotezwa ndetse ko badahabwa agaciro kimwe n’abandi mu Ngabo za FARDC.
Abasirikare b’abarwandophone barikanga iki gituma batoroka FARDC bakisunga M23?
M23 yakomeje gusaba Leta ya DRCongo guha uburenganzira bungana abakongomani bavuga ikinyarwanda kimwe n’abandi bakongomani ndetse no gushyira mu bikorwa amasezerano basinye mu 2013.
Mu buryo bwumvikana, ibikorwa byo guhiga abavuga Ikinyarwanda hirya no hino muri RDC, bashinjwa kuba abanzi b’igihugu biri guha imbaraga zidasanzwe M23 ku buryo mu minsi mike na bamwe mu basirikare bakuru muri FARDC b’aba-Rwandophones, bashobora kubuzwa amahoro, feri ya mbere bagasanga umwanzi wa Leta.
Guhiga aba-Rwandophones muri RDC bimaze igihe ariko uko iminsi ishira bikomeza gufata intera, kugeza n’ubwo iryo vangura ryinjira mu gisirikare kandi benshi mu bakigize ari abasore, abagabo n’inkumi bo mu Burasirazuba bw’Igihugu, mu Ntara zituwe cyane n’abavuga Ikinyarwanda.
Aho kumva no gushaka igisubizo cya burundu cy’ibyo M23 isaba, Perezida Félix Tshisekedi ari mu ba mbere batangiye kugaragaza ko atizeye bamwe mu basirikare be ba ba-Rwandophones, atangira kubirukana mu gisirikare mu buryo budasobanutse.
Ku wa 02 Kamena 2022, Perezida Tshisekedi yirukanye mu ngabo abasirikare bane b’aba-Rwandophones bashinjwa gukorana n’u Rwanda.
Mu birukanywe harimo Lt Col Kibibi Mutware, Major Sido Bizimungu alias America, Major Aruna Bovic na Major Mundande Kitambala, bose bakoreraga mu Burasirazuba bw’igihugu.
Ayo mapeti bari bafite, yumvikanisha akamaro gakomeye bari bafitiye igisirikare.
Tariki 12 Kamena 2022, abantu benshi barumiwe nyuma y’amashusho yacicikanye agaragaza umusirikare wa FARDC, Lt Col Nsabimana Bageni Antoine, yurizwa imodoka nk’ibandi akubitwa n’abapolisi ba Congo, ashinjwa kuba akorana n’u Rwanda.
Uko guhohoterwa kw’abasirikare bakomoka muri Teritwa za Masisi, Rutshuru, Minembwe n’ahandi haba abakongomani bavuga ikinyarwanda ni mwe mu mpamvu iri gutuma bamwe mu basirikare bakuru batoroka FARDC bamwe bakajya muri M23 mu gihe hari n’abandi b’Abanyamulenge bahitamo kujya kwifatanya n’imitwe nka Gumino na Twirwaneho yose irwanira uburenganzi bw’abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM