Perezida Mohamed Bazou uherutse guhirikwa k’ubutegetsi n’abarinzi be,ECOWAS yatangaje ko yamaze kugena umunsi utatangajwe ingabo zayo zigomba kwinjirira muri Niger kugira ngo zimusubizeho.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Politiki, amahoro n’umutekano muri ECOWAS, Abdel-Fatau Musah, yavuze ko ingabo z’uyu muryango “ziteguye kujya muri Niger igihe icyari cyose amabwiriza azatangirwa”.
Yakomeje agira ati “Umunsi wamaze kwemezwa, ariko ntabwo turi buwutangaze.”
Mu Cyumweru gishize, ECOWAS yari yategetse ko ingabo zayo zishinzwe gutabara aho rukomeye, zitegura kwinjira muri Niger kugira ngo zikureho ubutegetsi bwa gisirikare bwagiyeho ku wa 26 Nyakanga.
Ku wa Gatanu, Musah yavuze ko intego ya mbere ya ECOWAS ari ugusubizaho ubuyobozi bugendera ku Tegeko Nshinga kandi bigakorwa mu gihe gito gishoboka.
Ati “Ntabwo tuzajya mu biganiro bitarangira. Bigomba kuba ibiganiro bitanga umusaruro.”
Jessica Umutesi