Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 30 Werurwe 2023, umutwe wa M23 uraba warangije kuva mu bice byose wigaruriye muri teritwari ya Rutrutsuru, Masisi na Nyiragongo nk’uko biteganywa n’imyanzuro ya Luanda na Nairobi ,igamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DC.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Masisi ,avuga ko kugeza magingo aya M23 itarava muri utwo duce twose ,usibye utugera kuri dutandatu iheruka kurekura muri teritwari ya Masisi.
Aya makuru, akomeza avuga ko aho gusubira inyuma, M23 ishobora kongera kwisubiza ibice iheruka kurekura nyuma yokwisubiza agace ka Mweso, bitewe n’uko imitwe y’inyeshyamba ya Wazalendo, FDLR n’indi yitwaje intwaro yari itangiye kuhagaba ibitero igamije ku kisubiza .
Uruhande rwa Leta ya DRC, ruvuga ko runashidikanya ku gusubira inyuma kwa M23 mu duce twa Karuba, Mushaki,Neenero,Kilorirwe na Mweso, ngo kuko rufite ibimenyetso by’uko abarwanyi b’uyu mutwe bakiri muri utwo duce ndetse bakaba baheruka no kwisubiza agace ka Mweso. nyuma y’imirwano ikomeye.
Igisirikare cya FARDC mu ijwi rya Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, kivuga ko nta gahunda M23 ifite yo kurekura ibice byose yigaruiye muri teritwari ya Rutshuru na Masisi, ahubwo ko muri iyi minsi uyu mutwe ukomeje kwisuganya no kongera imbaraga mu bice ugenzura ugamije kubura imirwano .
FARDC , yongera ho ko muri iyi ininsi M23 yongeye kuyigabaho ibitero ndetse ko imirwano isa niyongeye kubura muri teritwari ya Masisi , nk’ikimenytso cy’uko nta gahunda yo guhagarika imirwano M23 ifite.
Haravugwa kandi imirwano ikomeye yahuje inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta FARDC ifatanije na Nyatura hamwe na FDLR, mubice bikikije agace ka Bihambwe no mugace ka Kabaya ho muri Teritwari ya Masisi yasoje abarwanyi ba M23 bigaruriye agace ka Bihambwe n’inkengero zako.
K’urundi ruhande, M23 nayo ishinja FARDC ifatanyije na FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba kugaba ibitero mu duce iheruka kurekura ,igamije ku twisubiza ndetse ko ibi bihabanye n’imyanzuro ya Launda na Nairobi.
M23 ,ikomeza ivuga ko FARDC ifatanyije niyo mitwe bamaze iminsi bagaba ibitero mu bice igenzura , yongeraho ko itazakomeza kubyihanganira ahubwo nayo izirwanaho kinyamwuga.
Canisius Munyarugero umuvugizi wungirije wa M23 mubya piiltiki aganira n’itangazamakuru ,aheruka kuvuga ko M23 itazigera isubira mu birindiro byayo bya kera biherereye mu gace ka Sabyinyo ndetse ko itazakomeza kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi yonyinye, ahubwo ko n’zindi mpande zirebwa n’iyi myanzuro zirimo FARDC n’imitwe yitwaje intwaro, nabo bagomba gutangira kuyishyira mu bikorwa.
Kugeza ubu , imirwano ya hato na hato iravugwa muri teritwari ya Masisi na Rutshuru aho impande zombi zikomeje kwitana ba mwana kuri gutangiza iyi imirwano.
Abakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, bemeza ko M23 itazapfa gusubira inyuma ngo ive mu bice byose yigaruriye , ahubwo ko mu minsi iri imbere imirwano ishobora kongera gukomera kugeza guverinoma ya DRC yemeye ibiganiro.