Umunyamasengesho warindagije umugore w’abandi amwereka ko uwo babana bataberanye ko ahubwo ariwe baberanye, bikarangira asahuye urugo rwe rwambere kugirango bibanire yatawe muri yombi na Polisi.
Uyu mugore wo mu murenge wa Jari ho mu karere ka Gasabo, ngo yahanuriwe n’uyu murokore ko umugabo babana bataberanye namba, ko ahubwo ariwe baberanye, bityo umugore nawe afata ibyo bari batunze ashyira ku isoko, ndetse yiba n’amafaranga bari bafite mu nzu yisangira wa Murokore wa muhanuriye.
Nk’uko byakomeje bitangazwa ngo birakekwa ko inzu uyu mugabo ari kubanamo n’uyu mugore yaba ari iyo uyu mugore yaguze mu byo yasahuye murugo rwe rwa mbere.