Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demukarasi n’Ibidukikije mu Rwanda DGPR( Democratic Green Party of Rwanda) Dr Frank Habineza yatangaje ko umunyapolitiki mwiza atakabaye ahohotera umugore cyangwa ngo arangwe n’ingeso z’ubusinzi.
Ibi Dr Frank yabitangarije mu nama ya biro politiki y’ishyaka DGPR yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2020,aho ibiganiro byibanze cyane cyane ku guhugura abarwanashyaka b’iri shyaka ku myitwarire y’Umunyapolitiki mu Rwanda.
Dr Frank yasabye abarwanashyaka ba Green Party kurangwa n’ihame ry’ubunyangamugayo n’ikinyabupfura aho batuye. Ati “ iyo ushaka kuba umunyapolitiki hari uburyo ugomba kwitwara aho utuye kugira ngo ugaragaze ubunyangamugayo nta kubona umunyapolitiki ugikubita umugore cyangwa uwasinze, turasaba abarwanashyaka bacu kwirinda ibikorwa bibagaragaza nabi birimo businzi, ihohotera mu ngo n’ibindi kandi turanabasaba kubahiriza gahunda zose za Leta uko ziba zateguwe aho batuye.”
Bamwe mu barwanashyaka ba Green Party nabo bavuga ko gukora ari kare kandi ko bagomba kwitwararika no kwimakaza ihame ry’ubunyangamugayo ndetse no kubaha amategeko kugira ngo bazavemo abayobozi beza b’ejo b’Igihugu nk’uko bahora babihabwamo impanuro n’umuyobozi w’iri shyaka.
Abarwanashyaka ba DGPR bagejejweho ibiganiro bitandukanye n’abayobozi b’iri shyaka barimo Honorable Dr Frank Habineza uyobora iri shyaka akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, aho basobanuriwe ibigomba kuranga umunyapolitiki n’uburyo agomba kwitwara mu Rwanda.
Muri iyi nama kandi abitabiriye barebeye hamwe bimwe mu byagezweho n’iri shyaka ryari ryarihaye kuzakora no gukorera ubuvugizi bakaba bishimira ko mu byo bari barihaye kuzakoraho ubuvugizi ibyinshi byakemutse hafi ku kigero cya 80%.
Mu gusoza iyi nteko rusange kandi Ishyaka Green Party ryakiriye abandi abanyamuryango bashya bifuza kwinjira mu ishyaka bagera ku 2000 mu gihugu hose.
NYUZAHAYO Norbert