Umusirikare mu ngabo z’u Rwanda , Brig Gen Vincent Gatama, yemejwe nk’Umugaba Mukuru w’umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF), mu nama ya 28 y’uriya mutwe yari imaze iminsi ibera i Kigali.
Gen Gatama wari umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, azayobora uriya mutwe mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.
Inama y’uriya mutwe yemeje ko wongererwa amikoro, kugira ngo urusheho gusohoza inshingano ufite nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yabitangaje.
Kurwanya iterabwoba, kugena icyerekezo cy’imyaka 5 cy’umutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Burasirazuba bwa Afrika, no kubaka ubushobozi bw’ingabo ziwugize, ni zimwe mu ngingo inzego nkuru zari zimaze iminsi itanu ziganirwaho i Kigali.
Abaminisitiri b’ingabo n’umutekano mu bihugu bihuriye kuri uyu mutwe w’ingabo, bashyize umukono ku myanzuro y’iyi nama nyuma y’ibiganiro byabahuje.
Brig.Gen Fayiza Getachew wari umuyobozi w’uriya mutwe, yavuze ko ingingo yo kubaka ubushobozi mu buryo bw’amafaranga ari imwe mu ngingo ikomeye yemeranyijweho.
Ati: “Hagize icyemezo gifatwa cyangwa tubiherewe uburenganzira n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika turiteguye kuba twahita dutabara mu gikorwa icyo ari cyo cyose cyo kubungabunga amahoro. Bemeranyije kongera kugaragaza ubushake bwo gushyigira uyu mutwe w’ingabo mu buryo bw’amafaranga, uyu ni umwanzuro ukomeye kuko ni umwanzuro w’ingenzi wari mu byaganiriweho kandi babyemeranywaho.”
Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Maj.Gen Albert Murasira yagaragaje ko Afurika y’Iburasirazuba ikomeje guhura n’ibibazo bitandukanye bishingiye ku makimbirane, ibitero by’iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka bikorwa n’udutsiko, icuruzwa ry’abantu bikomeje kuba imbogamizi ku mahoro mu karere.
Yakomeje agira ati: “Iki ni cyo gihe cyo kongera imbaraga mu kurwanya ubu buryo bw’amakimbirane n’intambara mu karere kacu ndetse no gushyiraho ingamba mu gukemura ibi bibazo, aha harimo nko gushyiraho uburyo bwo kwihanangiriza mbere bishobora kudufasha gukumira amakimbirane.”
Iriya nama yemeje ko itsinda ry’ingabo za Sudani ryiyongera ku zindi ngabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye ziva ku bihumbi 6 zigera ku bihumbi 7.
Umutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Burasirazuba bwa Afurika uhuriyemo ibihugu 10 birimo u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.