Umunyarwandakazi Jennifer Byukusenge watawe muri yombi na CMI kuwa 5 Mata 2021 ari muri 17 bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba mu burasirazuba bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu.
Byukusenge Jennifer ibinyamakuru bibogamira kuri Leta ya Uganda biherutse gutangaza ko ngo impamvu yatawe muri yombi yari yaketsweho umugambi wo gutumwa na Leta y’u Rwanda ngo agirire nabi Maj. Gen. Sabiiti Muzeeyi.
Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko ngo Byukusenge yari yahawe amabwiriza yo gushaka aho Afande Sabitii yari ahererereye akamwivugana.
Ikinyoma cya CMI cyakwirakwijwe na Chimpreports cyahawe inkwenene nyuma y’uko abantu bose bari bazi neza ko Byukusenge yafatiwe mu rugo rwa Nyina umubyara yari yagiye gusura. Ari naho bamwe batangiye kwibaza bati”Umuntu uri mu rugo rw’umubyeyi we, yari bujye kwica umusirikare wo ku ipeti ryohejuru muri UPDF gute?”
Ubwo Byukusenge yafatwaga umubyeyi we Mariam Mukamusoni yatangaje ko abakozi ba CMI bamufashe bakamumarana iminsi 2 nyuma bamuzana mu rugo baje kuhasaka, aho bivugwa ko naho bahamuvanye bamwerekeza ku biro bya CMI i Mbuya.Yagize ati “Bamuzanye bamwambitse amapingu nk’umunyabyaha, hashize iminsi ibiri bamushimuse. Bamuzanye mu rugo baje gusaka.”
Byukusenge wafashwe na CMI bivugwa ko yanatwawe atwite yagaragaye mu banyarwanda 17 bazagejejwe ku mupaka wa Kagitumba kuri uyu munsi . Kuba Byukusenge washinjwaga icyaha gikomeye cyo kwica umujenerali mu ngabo za Uganda yarekuwe atagejejwe mu butabera bigaragaza ko CMI ikomeza gufunga abanyarwanda nta kintu na kimwe ishingiyeho usibye urwango gusa bamwe mu bayobozi bayo na Leta ya Uganda muri rusange banga Abanyarwanda.
Urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda CMI buyobowe na Gen. Abel Kandiho bukunze kuvugwa nk’urwego rwibasira abanyarwanda batuye muri Uganda rubashinja kuba intasi z’u Rwanda. Ni narwo kandi rugarukwaho n’aba baba bagaruwe mu Rwanda nk’urwego rukorera ibikorwa bya kinyamaswa abanyarwanda baba bafungiwe mu bigo byarwo biri hirya no hino mu gihugu cya Uganda.