Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze mu Karere ka Nyanza ho mu Ntara y’Amajyepfo buratangaza ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku mugabo w’imyaka 48 y’amavuko bivugwa ko akomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ashinjwa gusambanya ihene y’umuturanyi.
Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Runyonza mu Kagari ka Masangano, Umurenge wa Busoro aho abaturage bavuga ko uyu mugabo yaguwe gitumo ari gusambanya iyi hene bagahita bamuhururiza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge ,Immaculee Niwemwana yemeje aya makuru , avuga ko uyu mugabo witwa Manasi Lamazani yahise ajya gufungirwa kuri Station ya RIB ya Busoro ndetse ko hatangiye iperereza.
Uyu muyobozi yavuze ko uyu bivugwa ko ari Umunye-Congo nta makuru arambuye bari bamufiteho , niba yaba afite umugore cyangwa atamufite kuko nta gihe kinini yari amaze acumbitse ati “Hari Kompanyi yakoreraga kandi i umunyamahanga si Umunyarwanda ndetse yanibanaga wenyine.”
Ubuyobozi busaba abaturage gukomeza kuba maso, bakamenya abantu babajemo bakanakurikirana imyitwarire yabo.
Mu gitabo cy’amategeko agenga ibyaha n’ibihano mu Rwanda, mu ngingo ya 142 havuga ko umuntu wese ukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.
Iki ntabwo nakimufungira. Gusa atange amande. Buriya yahuye n’ abambaye ubusa cyangwa yarebye amashusho y’urukozasoni ahita ahinduka nk’ihene. Wowe uracyavuga ihene? Ubu bazadukira nínkoko n’ibizira byose kuko hanze aha nta gikumira iri mu mitima y’abafite imari yabo(igitsina gore) bambara uko bashatse.