Impirimbanyi y’Uburenganzira bwa Muntu muri Teritwari ya Rusthuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru , Aime Mukamba Mbusa yasabye ubuyobozi bw’igihugu cye kugaruza ubutaka bwabo bwatwawe n’abanya- Uganda mu gace ka Pariki ya Virungu bahaniraho imbibi.
Mukamba Mbusa yagaragaje ikarita yerekana aho ubutaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bugera, aho agaragaza ko Abagande bahinduye imbibi zabo bagafata ubutaka bwa Congo ibintu asanga biri mu bitera Abakongomani guhohoterwa babwirwa ko barenze imbibi z’ubutaka bwabo.
Mu bice Mbusa agarukaho, avuga ko Uganda yatwaye ubutaka bwa Congo buhereye muri Pariki ya Virunga muri Teritwari ya Rutshuru , cyane cyane hagati y ‘igice cya Kagesi (ku mugezi wa Ishasha) no mu gace ka Kiera. Ahandi Mbusa agaragaza ko Uganda yimuye imipaka ni mu kiyaga cya Eduard avuga ko umupaka wimuwe kugera ku birometero 7 rwagati mu kiyaga.
Aime Mukamba Mbusa asoza asaba guverinoma ya Repubulika Iharanira Demoarasi ya Congo , binyuze muri Minisiteri y’Umutekano, Minisitiri w’Intebe n’Inteko inshingamategeko kubikurikirana kugirango ubutaka bwabo bwatwawe n’abanya Uganda bugaruzwe mu maguru mashya.
Ildephonse Dusabe