Ku wa gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2020, umunyeshuri muri kaminuza ya Goma, UNIGOM, yashimutiwe mu gace ka Ndosho mu mujyi wa Goma.
Nk’uko bitangazwa na sosiyete sivile yo muri ako gace, abashimuse Daniella Malira, uri mu kigero cy’imyaka 20, basabye umubyeyi we kubishyura ibihumbi 7 by’amadolari kugira ngo bamurekure. ACTU7.CD itangaza ko umuryango w’uyu mukobwa ufatanyije n;ubuyobozi bw’ishuri burimo gukusanya aya mafaranga ngo burebe ko yatangwa abamushimuse bakamurekura.
Uyu munyeshuri washimuswe bivugwa ko yavuye mu rugo, ajya ku kigo cy’ubwishingizi , gusa ngo bategereje ko agaruka baraheba nk;uko byemezwa na sosiyete sivile ikorera I Goma.
Inama y’urubyiruko ya komini Karisimbi, nayo yemeza ayo makuru, irahamagarira abayobozi gutabara vuba kugira ngo bakize uyu munyeshuri amaboko y’abashimusi.
Mu masaha ari imbere, hategerejwe cyane itangazo ry’umuhuzabikorwa w’abanyeshuri bo mu ntara kuri iki kibazo cyo gushimuta umunyeshuri wo muri kaminuza ya Goma , wigaga mu mwaka wa Gatatu muIshami ry’amategeko.