Kubera imyigaragambyo imaze iminsi yibasiye igihugu cya Kenya, umwe mubashinzwe umutekano wayikomerekeyemo akaza kugezwa kwa Muganga arembye, Polisi y’iki gihugu yatangaje ko yamaze gushiramo umwuka.
Uyu mu Polisi witwa Ben Oduor yaguye mu myigaraganbyo bivugwa ko yamagana uburyo ikiguzi cy’ubuzima kiri hejuru cyane ndetse bakaba banavuga ko umukuru w’igihugu uriho atakabaye ariwe uri k’ubutegetsi ngo kuko amatora ataciye mu mucyo.
Mu itangazo Polisi ya Kenya yashyize hanze kuri uyu wa 31 Werurwe yavuze ko uyu mupolisi yatabarutse ku mugoroba wo ku wa 30 Werurwe bitewe n’ibikomere yagize ubwo yari mu kazi ko guhosha abigaragambya mu Mujyi wa Kisumu.
Nk’uko bitangazwa na The Nation bavuga ko uyu mupolisi yatewe ibuye mu gatuza n’abigaragambya bakoresheje itopito, hanyuma yahise ajyanwa mu Bitaro bya Aga Khan ariko biza kurangira ahaburiye ubuzima.
Kuva iyi myigaragambyo yahamagajwe na Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida William Ruto yatangira imaze kugwamo abantu batatu barimo abasivili babiri.
Abigaragambya bavuga ko bashingiye ku mpamvu esheshatu zirimo kuba Perezida William Ruto yaranze ko hakorwa ubugenzuzi ku bakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ikiguzi cyo kubaho gihenze biturutse ku kuba guverinoma yarakuyeho za nkunganire, Banenga kandi icyenewabo mu miyoborere ya Kenya, kuba Perezida Ruto atarahaye ijambo abandi bafatanyabikorwa mu mavugurura yakozwe muri Komisiyo y’Amatora n’ibyo guverinoma yasezeranyije abaturage bitarakorwa.
Iyi myigaragambyo yakunze kwamaganwa n’imiryango itandukanye itavuga rumwe na Leta ndetse n’ibihugu by’amahanga byakunze kumvikana bisaba Kenya gushakira umuti ubboneye iki kibazo.
Uwineza Adeline