Nyuma y’urupfu rwa Col. Ruhinda urwikekwe rwahise rutangira hagati y’umugore we n’ubuyobozi bw’inyeshyamba za FDLR, bwanashakaga ko ajya gushyingurwa I Shove , nyamara umugore we yanga ko bamukura ku bitaro, avuga ko badashobora kujya kumushyingura mu bicanyi bamwivuganye.
Uyu mugore yahise asaba ko umugabo we yashyingurwa mu irimbi ry’I Goma, ryitwa Cimetière Chemin du Ciel, aho kugira ngo ashyingurwe mu bamuhekuye.
Gusa n’ubwo bimeze gutyo ubuyobozi bwa FDLR bwari bwatangaje ko agomba gushyingurwa mu birindiro bya FDLR/ FOCA byari I Shove.
Urupfu rwa Col. Ruhinda rwatumye muri uyu mutwe hacikamo igikuba ndetse n’urwikekwe dore ko bamwe batangiye kuvuga ko umuyobozi wa FDLR Gen Omega yaba abyihishe inyuma.
Abashinja Gen Omega guhitana Col. Ruhinda bavuga ko yaba yamujijije ko abasirikare benshi bubaha Ruhinda kurusha Omega.
Abandi nabo bakavuga ko ngo yaba yarashatse kwihuza n’umutwe wa Gisirikare mushya uherutse kuvuka witwa FRD.
Gusa kugeza ubu iby’urupfu rwa Ruhinda bikomeje kuba urujijo arina ko rukurura umwuka mubi mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR, ndetse bamwe bakaba bavuga ko iyi ishobora kuba intandaro yo gusenyuka kwowo burundu.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com