Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, nyuma y’aho arangije igikorwa cyihererekanya bubasha na mugenzi we perezida wa Angola ku buyobozi bwo kuyobora ishyirahamwe ry’ibihugu by’Amajyepfo y’Afrika (SADC ).ibihugu bigize uyu muryango byongeye kwiyemeza ko inggbo zabo zigiye kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Uyu muryango wa SADEC, ubwo bari muri iyo nama ya 43, bahise ba sezeranya DRC, ko ingabo z’uyu muryango zigiye gukurikirana iby’umutekano w’uburasirazuba bwa Repubulika ya Democrasi ya Congo.
Perezida Félix Tshisekedi, nawe ubwe yafashe umwanya ashimira uyu muryango k’ubufatanye bakomeje kugaragaza mu gufashanya kw’ibihugu bigize iri shyirahamwe cyane ashima ku cyemezo yavuze ko gishimishije cyo kohereza ingabo z’ibihugu bigize uyu muryango (SAMIRDC), kugira ngo zize gutanga imbaraga mu kurwanya no kurandura umutwe wa M23. Perezida Félix Tshisekedi Kandi yongeyeho ko umutwe wa M23 wongeye kubaho kubera Guverinoma y’u Rwanda iwutera inkunga.
Ati: “Ndashira SADEC kuba ikorera hamwe Kandi ko uyu muryango wemeye gutanga ingabo zo kurandura umutwe wa M23 wabayeho kubera ibihugu by’ibituranyi. Uyu mutwe, uhungabanya ibintu byinshi birimo guhungabanya uburenzira bw’ikiremwa muntu ndetse no kwangiriza ibijyanye n’amategeko Mpuzamahanga.”
Iyi nama yaberaga i Luanda, bananzuye ko ibyigiwemo bigomba ku bahirizwa no guhabwa agaciro ndetse bategeka ko iby’igiwe mu nama y’ubushize yabereye nayo i Luanda, ni Nama yahuje imiryango ine ariyo: “CEEAC, EAC, CIRGL, SADC, na Afrika y’unze Ubumwe,” ko iby’igiwe mo hafatwa ingamba bigashirwa mu ngiro.
Ibi bibaye mu gihe kandi hari havuzwe ko “hagomba kuba gukurikiranira hafi iby’umutekano w’uburasirazuba bwa DRC.”
Mu iitangazo ryashyizwe ahagaragara risozera iyo nama ryavugaga ko ingabo za SADC zigomba kujya mu burasirazuba bwa Congo.
SADEC Kandi ishira imbere inzira y’ibiganiro mu kurangiza ikibazo cy’Intambara zibera mu burasirazuba bwa congo, aho na perezida wa Afrika y’Epfo nyakubahwa CYRIL RAMAPHOSA, yagiye abigarukaho ubwo yagiranaga ikiganiro na mugenzi we wa Congo mu kwezi kwa karindwi(7), uyu mwaka.
Muri iyi nama ya 43 ya SADEC yagarutse no ku kibazo cy’amatora ateganijwe kuba mu bihugu bigize iri shyirahamwe harimo na DRC. Bakaba barasabye ko ayo matora yakorwa hisunzwe “Demokarasi n’umuco.”
Ibihugu biteganijwe kubamo amatora hari:
“Congo, amatora azaba mu kwezi kwa 12, Zimbabwe, amatora azaba mu kwezi kwa munani(8), mu gihe Madagascar yo izakora amatora mu kwezi kwa cumin a kumwe (11) uyu mwaka.”
Uwineza Adeline