Umuryango w’abibumbye ONU Urashinja u Rwanda kuba inyuma no gufasha umutwe wa M23 w’inyeshyamba ,ugizwe n’abanye -Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Ni nyuma yaho Itsinda ry’inzobere za ONU zavuze ko ryakoze ubushakahatsi zikabona ibimenyetso simusiga bigaragaza ko ingabo z’u Rwanda zafashije M23 yaba kuziha abasirikare n’intwaro mu mirwano imaze iminsi izihanganishije na FARDC muri teritwari ya Rutshuru ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu ndetse zikaba zarabashije kwigarurira umugi ukomeye wa Bunagana.
Ibinyamakuru AFP na Reuters dukesha iyi Nkuru bivuga ko ibi, bikubiye muri raporo y’impapuro 131 inzobere za ONU zashikirije ubunyamabanga bukuru bw’uyu muryango zabashije kubona kuri uyu wa 4 Kanama 2022 ariko ikaba ikiri ibanga.
Leta y’u Rwanda yakunze guhakana bino birego igenda ishinjwa ndetse kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ikaba yari itaragira icyo itangaza .
HATEGEKIMANA CLAUDE