Umuryango w’Ubumwe b’Uburayi wagize icyo uvuga ku makimbirane amaze igihe, ahanganishinje Umutwe wa M23 n’Ubutegetsi bwa Repubulika Iharaniranira Demokarasi ya Congo.
Joseph Borrey Ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, yasabye u Rwanda kotsa igitututu Umutwe wa M23 uguhagarika imirwano no gushyira mu bikorwa imyanzuro yose yafashwe n’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba mu biganiro bya Nairobi na Luanda .
Yakomje kandi asaba u Rwanda ,guhagarika inkunga rutera Umutwe wa M23.
Ku rundi ruhande, Joseph Borrey anavuga ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi usaba DRC guhagarika imikoranire no gutera inkunga Umutwe wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DRC.
U Rwanda rwakunze gushinja DRC gukorana no gutera Inkunga umutwe wa FDLR ugamije kuruhungabanyiriza umutekano, mu gihe DRC nayo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 bahanganye muri ibi bihe.
Mu mpera z’umwaka wa 2022 mu kwezi k’Ubukuboza, Impuguke za ONU zongeye kugaragariza Akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi muri Raporo ikiri ibanga, ko u Rwanda rutera inkunga mu buryo butandukanye Umutwe wa M23 .
Izi mpuguge ariko, zanagararije ako Kanama, ko igihugu cya DRC nacyo gikorana ndetse kigatera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka FDLR, n’indi mitwe yitwaje intwaro yiganjemo iya Mai Mai ikorera mu Burasirazuba bwa DRC.