Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Umusekirite wa kompanyi icunga umutekano ya ISCO wakoreraga ku ishami rya Banki ya Kigali rya Kicukiro, witwa Ntatinya Audace yirashe, arapfa.

Uyu uvuka mu Karere ka Gicumbi ufite inkomoko mu karere ka Gicumbi yirashe mu ma saa tatu n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare.

Bwiza.com yabajije kompanyi ya ISCO ku rupfu rwa Ntatinya wayikoreraga, bayisubiza ko batajya batangira amakuru ku mugongo wa terefoni ko ahubwo kuyabona bisaba kubasanga ku biro.

Ibi bihabanye n’itegeko rigenga kubona amakuru kuko riteganya ko amakuru atangwa mu buryo ubwo ari bwose.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette we yemereye Bwiza ko Ntatinya yirashe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, gusa bakaba bataramenya impamvu yamuteye gufata uriya mwanzuro kuko bakiri mu iperereza.

Ati” Abantu bafite ibibazo ntibagomba guheranwa na byo, kubivuga bituma birushaho gukemuka aho kwiyambura ubuzima cyangwa kubwaka abandi. Ikindi Abanyarwanda bose bakwiye kuba maso buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, kugira ngo atange amakuru mu gihe abonye ikintu cyahutaza ubuzima bwa mugenzi we.”

CIP Umutesi yagiriye abantu inama yo kujya batinyuka bakavuga ibibazo byabo hakiri kare, aho gufata umwanzuro wo kwiyambaza ubuzima.