Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, Papa Fransisiko, arahamagarira ubuyobozi bwa Republika ya Demokarasi ya Kongo ndetse n’amahanga gushyira iherezo ku ntambara ikomeje kuyogoza intara ya Kivu y’amajyaruguru n’uburasirazuba bw’icyo gihugu.
Mu gitambo cya Misa cyabereye Anjerusi cyo kuri ikicyumweru, mugisabisho cye, Papa Fransisiko yasabiye amahoro ibihugu bitandukanye birimwo Ukraine, Isirayeri, Palestina, Sudani, Myanmar ariko by’umwihariko avuga ko Kongo imuhangayikishije.
Muri icyo gisabisho Papa Fransisiko yanyujije mu gitambo cya misa cyabereye mu ri kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero yagize ati: “Amakuru y’ubwicanyi bubabaje bubera mu burasirazuba bwa Kongo, akomeza kutugeraho.
Ndasaba ubuyobozi bw’isi yose n’ubwa Kongo gukora ibishoboka byose kugira ngo urugomo ruri muri Congo ruhagarare. Mbisabye nkomeje ko abasivile bakomeje kuhatakariza ubuzima barindwa, bagakingirwa ibitero bahura nabyo.”
Papa Fransisiko yakomeje avuga ko hari n’abihayimana abakomeje kuburira ubuzima bwabo muri izi ntambara zo muri Congo.
Papa Fransisiko avuze ibi, nyuma y’uko hari abantu abagera kuri barindwi baguye mu gushamirana kwabaye hagati y’abigaragambya n’abashinzwe umutekano ku munsi w’ ejo ku wa gatandatu.
Abakoze iyo myigaragambyo yabereye muri Teritwari ya Butembo, bayikoze bamagana ibitero bikekwa ko bimaze iminsi bigabwa n’abarwanyi b’umutwe wa ADF wiyitirira idini rya isilamu, mu bice bitandukanye bya Kongo.
Ivyo bitero birimo n’icyabaye muri iki cyumweru dushoje cyahitanye abarenga 40 bo muri gurupema ya Mayikengo, n’icyo mu cyumweru cyashize cyahitanye abarenga 80 bo mu burasirazuba bwa Congo.
Rwandatribune.com