Umukino wahuzaga amakipe abiri yo mu gihugu cya Uganda warangiye Umusifuzi Fahad Sekayuba,akubiswe iz’akabwana kaneye m’urugo, mbese abafana bamukoreye ay’ifundi igira ibivuzo.
Uyu musifuzi wakubiswe kakahava, byatangiye ubwo Umukino wa UPDF FC yari yakiriyemo Express FC wari umwe mu ikomeye yabaye kuri uyu munsi, uza kuvukamo imvururu zatewe no kutumvikana ku byemezo bimwe na bimwe byafashwe n’abasifuzi.
Ku munota wa gatandatu gusa w’umukino, Express FC yari yamaze kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Emmanuel Wasswa uyikinira mu kibuga hagati.
Iyi kipe iri ku mwanya wa gatanu yifuzaga kuzamuka ikajya ku wa kane mu gihe yatsinda umukino ikabona amanota atatu. Ibi si ko byagenze kuko ku munota wa 80 yishyuwe.
Iki gitego nticyavuzweho rumwe kuko Vuni Joseph wa UPDF FC yateye umupira akoresheje umutwe, myugariro wa Express FC, Derrick Ngoobi, awakuriramo ku murongo ariko Fahad Sekayuba wari umusifuzi wo ku ruhande ahamagara uwo hagati, Stephen Kimayo, amubwira ko umupira wari warenze umurongo.
Ibi byabaye kuri uyu wa 27 Ukwakira 2023, ni bwo Shampiyona ya Uganda yakomezaga hakinwa Umunsi wayo wa Gatanu w’umwaka wa 2023-24.
Iki gitego cyahise cyemezwa nyuma y’impaka zamaze umwanya munini ariko abafana ba Express FC ntibanyurwa n’uburyo cyemejwe bahitamo gutega Sekayuba wabigizemo uruhare baramukubita hafi kumuhitana.
Sekayuba yakubiswe n’abafana ba Express FC ubwo yari mu nzira asubira aho atuye mu Mujyi wa Kampala aturutse Bombo ahaberaga uwo mukino. Nyuma yo kugirwa intere, yahise ajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Mulago.
Ishyirahamwe rya Ruhago muri Uganda (FUFA) ryatangaje ko “ryamaganye urugomo ndetse n’ihohoterwa rikorwa n’abafana mu bikorwa bya siporo.”
Mu butumwa bwatanzwe na Perezida wa FUFA, Moses Magogo agaruka ku bikorwa by’urugomo, yavuze ko hagomba kubaho imikoranire kugira ngo abahohotewe bahabwe ubutabera.
Ati “Ubu ni akazi k’amakipe kugira ngo yerekane abakekwaho gukora ibyo byaha, babazanire FUFA mbere y’uko na yo ibageza imbere y’ubutabera bwa leta.”
UPDF FC yanganyije umukino iri ku mwanya wa 14 n’amanota abiri ku rutonde rwa Shampiyona naho Express FC iri ku wa gatanu ifite 11. Airtel Kitara itaratsindwa umukino n’umwe, irayoboye mu gihe Arua Hill ka Kampala City ziri ku myanya ya nyuma nta nota zirabona.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune.com