Umuyobozi wungirije wa Batayo Ville Parking ikorera muri Groupement ya Kavimvira teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Majoro Ekofo yaguye mu gitero cyahanganishije ingabo za FARDC n’umutwe w’inyeshyamba zizwi nka ‘’Mai Mai” Buhirwa zihuje na Mai Mai Ilunga, Gady, Lunyuki na FNL y’Abarundi kuwa 17 Mutarama 2022 ubwo bageragezaga gufata umujyi wa Uvira.
Nk’uko byemezwa nabo mu muryango we bavuga ko Majoro Ekof Wari umwe mu bagize umuryango wabo yitabye Imana mu mirwano yabahanganishije na Mai Mai mu gace ka Rugenge.
Andi makuru avuga ko atari Majoro we wenyine waguye muri iyi mirwano, bivugwa ko yapfanye n’abasirikare 2 barimo n’ufite ipeti rya Captain. Kugeza ubu hakaba harimo ibarura kugirango bamenye umubare nyawo wabaguye muri iyo mirwano.
Twagerageje kuvugana n’umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyepfo Maj Kasereka Dieudone ku murongo wa Terefone igendanwa ariko ntiyabasha kwitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Kivu y’amajyepfo yakunze kuba isibaniro ry’imitwe y’inyeshyamba zitwaje intwaro by’umwihariko imitwe y’inyeshyamba izwi nka Mai Mai y’Abafulero, Mai Mai CNPSC ya Gen Amri Yakutumba igizwe n’abo mu bwoko bw’Ababembe ,Abanyindu .., Twirwaneho na Gumino (imitwe igizwe n’abakongomani bo mu bwoko bw’abanyamurenge}, Red Tabara umutwe w’inyeshyamba z’Abarundi , FLN umutwe w’inyeshyamba z’abanyarwanda n’indi myinshi.
Hashize igihe Iyi mitwe ihanganye n’ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyepfo by’umwihariko mu duce nka Uvira, Minembwe, Fizi n’ahandi ndetse rimwe na rimwe igahangana hagati y’ayo ku mpamvu ahanini zishingiye ku moko n’imitungo kugeza ubu hakaba hamaze kugwa ubuzima bw’abatari bake ku mpande zombi.
HATEGEKIMANA Claude