Major Mpakanyi Nzovu usanzwe ari umusirikare mu ngabo za Leta FARDC yitandukanije nabo, yihuza na M23, nk’uko isoko ya Rwandatribune.com yabitangaje, ndetse bigasubirwamo n’ikinyamakuru cyandikirwa muri Congo Cyitwa Minembwe.com.
Major Nzovu Mpakanyi, yakoreraga mu gace ka Shabunda ho muri Kivu y’amajyepfo, ingabo ze nizo zari mu mashyamba ahanye imbibi n’ishyamba rinini rya Walungu, akaba yarabaga mu ngabo za Sous Secteur.
Nzovu, ni umwe mu basirikare binjiye Igisirikare mu gihe bakunze kwita ngo ni icya songambere ubwo ni muri AFDL, ahagana mu mwaka wa 1996.
Uyu musirikare byamaze kumenyekana ko yiyunze n’inyeshyamba za M23. Ni mu gihe hari hamaze iminsi mike Colonel Oscar Ndabagaza nawe yitandukanije na FARDC, akerekeza muri M23, nawe akaba yaragiye akurikiye Col Byinshi Moïse Gakunzi.
Ubwo Col Oscar Ndabagaza, yitandukanije n’ingabo za Republika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), hakurikiye ho inama y’umutekano idasanzwe yateguriwe mo gushakisha aho Ndabagaza yaba aherereye, mu gihe byavugwaga ko yaba yarerekeje mu misozi ya Rurambo.
Uyu musirikare mu gihe yari agishakishwa yaje kugaragara mu itangazamakuru yibereye mu birindiro bya M23 muri Kivu y’amajyaruguru.
Abasirikare benshi bo mu ngabo za Leta ya Congo FARDC bakomeje kwitandukanya nayo kuva izi ngabo zatangira gufatanya n’imitwe yitwaje Intwaro irimo FDLR, Nyatura, Mai Mai ndetse n’abandi.
Iyi mitwe ishinjwa kwibasira abanye congo by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi nk’uko Colonel Ndabagaza yabibwiye itangaza makuru, ubwo yaramaze kwitandukanya n’Ingabo za Leta ageze muri M23.
Nzovu agiye mu gihe Kandi Igisikare cya Congo gikomeje gutabaza no kwandika amatangazo Menshi bagaragaza ko umujyi wa goma wugarijwe kuburyo isaha n’isaha waba wigaruriwe n’umutwe wa M23.
Bamwe mu basesenguzi, bakomeje kugaragaza ko uyu mujyi waba igisubizo cya M23, mu kumvisha Leta ko uhari kandi ukeneye ibiganiro. Abandi bo babona ko igisubizo cyaboneka ari uko habayeho kwigenga kwa Kivu.
Baribaza?Reka ejobundi tubakubite umuriro bose barahita biyizira hariho na babuze inzira
Harya urwanisha iyihe mbunda wowe?
Mst Richy ngewe rwanisha ya mbunda y umunua muremure
Hhhhh agasozi uhagazeho ntawakakuvanaho
Richy , iyo wumva Rwarutabura na Ruhuriro bahanganye umwe ngo ndagutsinda nundi ngo nuntsinda ndayamanika haraho urabona mukibuga? uriya nawe ntumugaye umufana aserebura insinzi ifirimbi yanyuma itaravuga nanjye rero ndi kuri côté yiriya ntare kdi ntuzagire ngo harwana utwaye imbunda gusa nukubwiye ngo komera nkurinyuma abaguheye umusaada we agereranya nimbunda yumuzinga tubyumve neza M23 irakomeye ahubwo sinzi impamvu abasirikzri batiripotinga kubwinshi bakikura mugisirikari kigayitse cyibigwari. ese uretse Gufana washyigikira kuriya gisirikari ngo kizakugezehe? ngaho nimuterane amagambo njye nzaba mbarirwa
M23 mwari mwaratinze gutabara. Kuva 2017 kugeza ubu, kivu y’amajyepfo, FARDC n’indi mitwe yanga abatutsi yakomeje gusenya bikome Akarere gatuwemo n’abanyamurenge. Isi yose irebera. Iyo batirwanaho baba bararimbutse burundu. Rero dukomere ku muheto mwange gushira twange agasuzuguro,