Intambara imaze iminsi isakiranije ingabo z’u Burundi n’inyeshyamba za FLN, mu ishyamba ry’i Kibira, iyi ntambara igiye kumara ibyumweru bibiri byose yahitanye umusirikare umwe wo muri izi ngabo za Leta undi umwe akomereka bikomeye.
Abasirikare b’u Burundi bemeza ko bamaze gucecekesha izi nyeshyamba, ndetse bakaba baranazikuye mu birindiro byazo, birenga bitanu zari zarashinze muri iri shyamba ryo mu ntara ya Cibitoke.
Amakuru akomoka muri Batayo ya 221 hamwe na Batayo ya 412 batangaje ko abasirikare babiri baguye mu gico hamwe na bagenzi babo mu ntambara barwanyagamo n’inyeshyamba za FLN, hanyuma umwe agahita ahasiga ubuzima undi nawe agakomereka bikomeye.
Batangaje kandi ko aba basirikare babarizwaga muri batayo ya 221, nk’uko Lietenal Colonel Niyondavyi abitangaza, anatangaza ko izi nyeshyamba zo zahasize ubuzima ku buryo bugaragara, akavuga kandi ko bimuwe ahitwa Kuntebe y’Umugisha, n’ahitwa Karandura.
Umuhoza Yves