Umupolisi w’u Rwanda yarashe Umusirikare wa FARDC utahise umenyekana winjiye mu Rwanda arasa abasivile n’abapolisi, ubu akaba yamenyekanye aho yari afite ipeti rya Lieutenant aho binakekwa ko yarashe abapolisi b’u Rwanda kubera umujinya wo kuba aherutse kubura umuvandimwe we waguye i Bunagana.
Amakuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, avuga ko uyu musirikare wa FARDC yitwa Kabungulu zakitoka John.
Uyu musirikare wa FARDC yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo yinjiraga ku mupaka wa Petiter Bariyeri arasa abasivile bariho bambukiranya umupaka ndetse n’abapolisi agakomeretsamo babiri.
Ni bwo Umupolisi w’u Rwanda yahise amurasa yirwanaho ndetse anatabara ubuzima bw’aba basivile n’abakozi bo ku mupaka.
Amakuru avuga ko nyuma yo gufata umurambo we ubwo inzego z’umutekano z’u Rwanda zawushyikirizaga iza RDC, wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ikigo cya Gisirikare cya Katindo.
Kabungulu zakitoka John yari yinjiriye Igisirikare muri Kivu y’Epfo, akaba yasize umugore umwe n’umwana umwe.
Andi makuru kandi avuga ko uyu Lt Kabungulu zakitoka John yari aherutse no gupfusha umuvandimwe we waguye mu mirwano i Bunagana ndetse ko ari na ho haturutse umujinya wo kujya kurasa abapolisi b’u Rwanda.
RWANDATRIBUNE.COM