Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 09/Marata 2024, Inka z’abo mu bwoko bw’Abatutsi, bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, zishwe zirashwe n’umusirikare wo mu ngabo z’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Izi nka zarasiwe ahitwa Kibati, muri teritware ya Nyiragongo, hafi n’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Izo nka zarashwe ni enye kandi yazirashe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.
Zahise zipfa zikimara kuraswa n’uwo musirikare wo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Si ubwambere ingabo za FARDC zivugwaho kwica Inka z’Abatutsi, kuko no mu mpera z’u mwaka ushize ingabo za FARDC zavuzweho kwica Inka z’Abatutsi bazicira muri teritware ya Masisi mu bice by’i Ngungu.
MUKAMUHIRE Charlotte.
Rwandatribune.com