Umusirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarasiye umusore mu kiriyo cya nyina.
Byabaye kuri uyu wa Gatanu, bibera mu mujyi wa Bunia mu Ntara ya Ituri.
Byabaye ubwo uwo musirikare yageraga hafi y’urugo rw’uwo musore yasinze, abaturage bari bari ku kiriyo bakamusaba gutaha akajya iwe aho guteza akavuyo ahabereye ibyago.
Radiookapi yatangaje ko uwo musirikare yanze inama abaturage bamuhaga, agahitamo gukora ku mbunda akabarasa kubw’amahirwe make isasu rifata umusore wari wapfushije nyina.
Polisi ya Congo yahise itangaza ko yataye muri yombi uwo musore. Polisi kandi yatangaje ko uwo musirikare yari afite imbunda ariko atari yambaye imyenda ya gisirikare.
Yahise atabwa muri yombi n’abandi bapolisi bari bari ku burinzi uwo munsi.
Muri Congo hakunze kumvikana kenshi impfu z’abaturage barashwe n’abashinzwe umutekano, bitewe no kutumvikana gusa.