Mu ijoro ryo kuwa 2 Ukuboza 2022 muri teritwari ya Walungu Localite ya Kamanyola ,Umusirikare wa FARDC yishwe atwitswe n’Abaturage bamushnja ubujura.
Aya makuru, akomeza avuga ko uyu Musirikare wa FARDC yishwe n’urubyiruko rwo muri ako gace, nyuma Y’ubujura bwakozwe kuri imwe munzu z’abaturage ,mu gace ka Kamanyola Teritwari ya Walungu mu Kibaya cya Rusizi ho muri Kivu y’Amajyepfo bivugwa ko bwakozwe n’abasirikare batatu ba FARDC.
Nyuma yo kumenya aya makuru, urubyiruko rwari ruri ku irondo, ngo rwakurikiye abo basirikare maze rubasha gufata mo umwe ,niko guhita bamwica bamutwikishije amapine nk’uko byemejwe na Sosiyete Sivile ikorera muri ako gace.
Papy Matabaro Umuyobozi wa Site ka Kamanyola aganira n’itangazamakuru ,yavuze ko abo basirikare barashe ndetse bakomeretsa umuvunjayi babasha kwiba amafaranga yose yari afite mu nzu ye ,ibintu byazamuye uburakari bw’Abaturage maze bashyira imbaraga mu kubahiga , umwe mu ribo bamufatira hafi y’ikigo cya Gisirikare cya Kamanyola bahita bamwica bamutwitse.
Yagize ati:” umwe mu basirikare ba FARDC yishwe atwitswe n’urubyiruko rwari ku irondo nyuma yo kurasa umuvunjayi bagatwara amafaranga yose yari afite mu nzu ye.
Bamufatiye hafi y’ikigo cya gisirikare cya Kamanyola bahita bamutwika.”
Ntbyarangiriye aho kuko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Ukoboza 2022, urubyiruko rwo muri Mujyi Kamanyola rwabyukiye mu myigaragambyo rufunga imihanda rusaba ko Batayo y’Abasirikare ba FARDC iri muri ako gace yahakurwa igasimbuzwa abandi .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com