Umusirikare mu ngabo za Ukraine ziri kurwana mu mujyi wa Mariupol yatabaje perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Joe Biden na mugenzi we w’Ubufaransa Emmanuel Macron abasaba kubaha inkunga babemereye mbere y’uko urugamba rutangira.
Mikhail Vershinin asaba Perzida Biden na Macron guha Ukraine uburyo bw’ubwirinzi ku bitero byo mukirere bugezezweho kugirango babashe guhangana n’ibitero by’indege z’intambara z’Uburusiya ubu byugarije uyu mujyi.
Akomeza avuga ko yu mujyi uri kuraswaho n’ingabo z’Uburusiya ku buryo busa neza n’ubwo zakoresheje mu mujyi wa Alep muri Syria washenywe n’indege z’intambara z’Uburusiya hafi kuwusiba ku ikarita y’Isi I,bintu agereranya n’ibiri kubera i Mariupol, akaba asaba aba bayobozi bombi kubaha ubufasha babemereye.
Yagize ati:”Amerika n’Ubufaransa bari baratwemereye kudufasha no kuduha intwaro zigezweho igihe cyose Uburusiya bwaba buteye Ukraine. Ubu turabona ubufasha budahagije kandi ibintu birarushaho kuba bibi’’
Ibi uyu musirikare abivuze nyuma yaho amakuru ava i Mariupol yemeza ko Ingabo z’Uburusiya ziri ku musozo wo kwigarurira uyu mujyi uherereye ku nkombe z’inyanja ya Azov aho byemezwa ko 90% mu bice biwugize biri kugenzurwa n’ingabo z’Uburusiya. Ingabo za Ukraine zivugako amasasu n’ibyo kurya bisa n’ibiri kubashirana gukomeza kwirwanaho bikaba bikomeje kuba ingorabahizi kubera uburyo ingabo z’Uburusiya zazengurutse umujyi wa Mariupol zikaba zarafunze amayira yose awinjiramo. Izi ngabo zivuga ko mu gihe cya vuba zishobora kumanika amaboko kuko ntayandi mahitamo zisigaranye.
Ubu imirwano ikomeye muri uyu mujyi ikaba iri kubera mu gace gaherere ku ruganda rwa Azovstal.
Prezida Zelensky avuga ko abaturage bagera 10.000 aribo bamaze guhitanwa n’ibitero by’Abarusiya muri uyu mujyi kuva zatangira kuhagaba ibitero
Umuvugizi w’ingabo z’Uburusiya Maj Gen Igor Yevgenyevich Konashenkov ku munsi w’ejo yatangaje ko ingabo z’Uburusiya zasoje neza igice cya mbere k’intambara cyari kigamije guca intege igisirikare cya Ukraine no kurwanya abo bise aba Nazi muri Ukraine ngo akaba ariyo mpamvu bahisemo gushira imbara mu kubohora intara ya Donbas ndetse ko umugi wa Marioupol ugomba kubohozwa ntakabuza.
HATEGEKIMANA Claude