Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo humvikanye inkuru y’abantu bishwe batewemo amagerenade ndetse abandi bagakomereka bitegetswe na Coloneli Mbiteze, nyuma y’icyo gikorwa cy’ubunyamaswa uwishe aba bantu nawe yaje kwicwa.
Aba bantu bishwe batewemo amagerenade nyuma yo guhura n’itsinda ry’inyeshyamba zari ziyobowe na Coloneli Mbiteze wo muri CMC.
Uyu mbiteze ngo yahise ategeka ko batangira abo bantu bari bari kuva mu isoko, hanyuma ategeka ko babajugunyamo amagerenade. Gusa bamaze kubikora uwazibajugunyemo ngo yageze murugo nawe ahita yicwa.
Aba bantu bihswe n’izi nyeshyamba bashyinguwe kuri uyu wa 22 Nyakanga bashyingurwa mu bice bitandukanye birimo Kabizo, Tongo ndetse n’ahandi.
Aba bishwe ku itegeko rya Coloneli Mbiteze,ibintu bikunze gukorwa n’inyesshyamba za FDLR ndetse na CMC, hamwe na Nyatura.