Ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirzaba EAC zibarizwa muri DRC, kuri uyu wa 31 Gicurasi zongerewe manda y’amezi 3 nyuma igihe kitari gito izi ngabo zibarizwa muri iki gihugu, ariko DRC yakunze kumvikana ivuga ko ikeneye ingabo za SADEC kugira ngo zirangize ibyo EACRF itabashije gukora.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni kimwe mu bihugu by’Afurika bimaze ighe kirekire bifite umutekano muke ahanni uterwa n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri icyo gihugu dore ko yo ubwayo icumbikiye imitwe irenze 200
Kugira ngo amahoro yongere guhinda muri iki gihugu hitabajwe imiryango itandukanye harimo n’umuryango w’abibumbye uhamaze imyaka irenga 20 nyamara ibyo bikaba byaranze. Nyuma kubera umutwe w’inyeshyamba wa M23 iki gihugu cyaje kwitabaza ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba kugira ngo zibafashe gukemura ikibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo wari warabaye agatereranzamba.
Ingabo za EAC muri Congo
Izi ngabo zaje zifite ishingano ikomeye yo kujya hagati y’ingabo za Leta n’inyeshyamba za M23 kugira ngo babashe kugirana ibiganiro ibibazo byose bikemuke mu mahoro, nk’uko imyanzuro y’abakuru b’ibihugu bo muri uyu muryango bari babisinyiye.
N’ubwo Congo nayo yari yashyize umukono kuri iyi myanzuro yarebaga inyeshyamba ndetse n’abakuriye igihugu, ntibishimiye ibikorwa by’izi ngabo kuko bo bifuza ga ko izi ngabo zireka inshingano zahawe ahubwo zigakurikiza ibyo zihabwa n’igihugu cya Congo ubwacyo.
Ibi kandi ubutegetsi bwa Congo bwabivugaga mu rwego rwo kwanga kugirana ibiganiro n’uyu mutwe witwaje intwaro kubera gutinya gushyira mu bikorwa amasezerano bari bafitanye n’izi nyeshyamba.
Izi ngabo nazo zarabyanze zikurikiza ishino zahawe ziza muri iki gihugu ndetse zinabishyira mu bikorwa kuko zafashe ibice byose M23 yari ifite nk’uko byari bikubiye mu masezerano. Ibi nibyo byatumw ibintu izi ngabo nazo zanze kubahiriza bituma Leta ya Congo ihitamo ko zayivira mu gihugu hakaza ingabo za SADC.
Izi ngabo za SADC zikomoka mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’amajyepfo, zikaba zarigeze kwifashishwa n’iki gihugu ubwo izi nyeshyamba za M23 ziyemezaga gufata umujyi wa Goma kuko Leta yari yanze kubumva, bityo iki gihugu kikaba aribo gishaka ko bagaruka.
Ese kuza kwa SADEC muri Congo isimbuye EAC bizatanga amahoro arambye mu karere?
Ingabo za Zimbabwe zaje muri Congo ubwo zari zije muri SADC 2012
Ingabo za SADC niziramuka zije gusimbura ingabo za EAC bizatuma iyi miryango yombi irebana ayingwe kuko hashobora kuzamo gusuzugurana, kuko abazaza bazaba baje kurwanya abo Congo yitako bshyigikiwe n’ingabo zo muri EAC nk’uko bikunze kumvikana mumajwi y’abayobozi ba Congo.
EACRF izafatwa nk’iyananiwe urugamba bityo SDC iyisuzugre, ibintu bishobora no kubyara ihangana rikomeye, kandi rikabera muri Congo.
Izi ngabo za EAC birashoboka ko zahitamo kurinda icyubahiro cyazo ndetse zikaba zanaha ubufasha izo nyeshyamba, n’ubundi zishinjwa gufasha mu gihe bakomeza kubishinjwa kandi bakirukanwa muri iki gihugu aribyo bashinjwa.
Ibi kandi byafasha izi nyeshyamba kugera ku ntego y’inyeshyamba za M23 yo gushyikirana na Leta ndetse ikaba yanabasha kubahereza ibyo basezeranye mu masezerano bagiranye muri 2009.
Ni ikihe gisubizo gishobora guhindura ibintu muri iyi Manda ya EACRF y’amezi 3
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iramutse ihisemo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Luanda, ibintu byinshi byahinduka, ndetse n’ibibazo byose bigashakirwa umuti mu mahoro aho guhora bakoresha intwaro zidatanga umuti na mucye, ahubwo zikaba izo gusenya no kwica inzirakarengane.
Kugirana ibiganiro na M23 kwa Leta bishobora gutanga ibisubizo bitandukanye ku buryo izo ngabo za SADC zitakwirirwa ziza muri kiriya gihugu.
Kuki Congo itinya kubahiriza amasezerano ifitanye na M23?
Bba bikanga Balkanisation
Ubuyobozi bw’iki gihugu cya Congo bwahisemo kwita umutwe w’inyeshyamba wa M23, umutwe w’iterabwoba kugira ngo batazaganira nawo, kubera bimwe mu bikubiye mu mamasezerano uyu mutwe wasinyanye na Leta ya Congo.
Muri aya masezerano harimo ko abasirikare ba M23 bagomba guhembwa amafaranga yose baabaye barahembwe kugeza ubu.
Harimo kandi ko izi ngabo zigomba guhabwa ibikoresho byose bakinjizwa mu gisirikare, ariko ntibavangwe n’abasanzwe muri FARDC, bity obo bakaba bamara imyaka 5 bagenzura Kivu y’amajyaruguru kugira ngo babashe gucyura imiryango yabo imaze imyaka irenga 20 mu buhungiro.
Iyo witegereje izi ngingo zose hamwe n’izindi zikubiye mu masezerano bagiye bagirana na Leta usanga kwemera imishyikirano kwa Leta n’izi nyeshyamba bigoranye kuburyo bishobora no kudashoboka.
Ibi nibyo bigira icyo bigaragaza kuri Manda y’ingabo za EAC y’amezi 3 kuko hari ibigaraga ko bitazashoboka mu gihe Leta ya Congo izaba idateye intambwe ngo igire ibyo ikora.
Bityo rero biranashoboka ko iki gihugu gishobora kuzahinduka isibaniro ry’imirwano aho kuyirangiza bitewe n’ubuyobozi bwa Congo.
Intambara ishobora guhindura isura