Ubutumwa bwo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2019, bw’Umugaba w’Ingabo z’u Burundi Lt. Gen. Prime Niyongabo bwatumye hibazwa niba umutekano w’ingabo z’iki gihugu waba uri mu kaga.
Gen.Niyongabo yagiranye inama n’ingabo z’u Burundi, azisaba kutivanga muri politiki. Amagambo ye asanishwa n’amakuru yatangajwe mu minsi ishize yavugaga ko hari ingabo z’u Burundi ziri guhungira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, hibazwa igituma zihunga.
Uyu muyobozi yabwiye izi ngabo azi neza ko kutabogamira uruhande runaka muri politiki bisanzwe ari amahame y’igisirikare icyo ari cyo cyose muri buri gihugu. Igisirikare kirinda amahoro n’umutekano w’igihugu n’abacyo kititaye ku muntu cyangwa ishyaka rikiyoboye. Ese ingabo z’u Burundi (FDNB) zaba zivanga nkana muri politiki? Impamvu ituma zimwe zihunga ni iyihe cyangwa ni izihe?
Gen. Niyongabo yakoze iyi nama na FDNB nyuma y’igitero cyagabwe ku birindiro zabyo mu gace ka Mabayi gaherereye mu ntara ya Cibitoke hafi y’ishyamba rya Kibira mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu mu gicuku cyo ku cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo 2019 nk’uko Taarifa yabutangaje.
” Nimwubahe amahame ya FDNB yo gukunda igihugu, ikinyabupfura, ubunyangamugayo no kutabogama muri politiki.” Gen. Niyongabo.
Amakuru ya SOS Media ivuga ko yaturutse muri FDNB avuga ko imirambo y’ingabo 9 z’u Burundi ari yo imaze kuboneka muri Kibira, 15 barakomeretse, abandi benshi ngo bakomeje kuburirwa irengero.
U Burundi buvugwamo umutekano muke kuva mu 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, biba inshuro ya gatatu, bihabanye n’ibiri mu itegekonshinga. Abaturage bahungiye mu bihugu by’abaturanye, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ashyamirana na leta ndetse inzego z’umutekano, hiyongereyemo umutwe w’Imbonerakure uvugwaho kubuza amahwemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD.
Umutwe wa Red Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi na wo uvugwaho kugaba ibitero muri iki gihugu mu majyaruguru y’uburengerazuba, akenshi uturutse mu ishyamba rya Kibira rifatanye n’irya Nyungwe mu Rwanda.
Igitero cyo kuri uyu wa 17 Ugushyingo cyashimuswemo na bamwe mu basirikare b’u Burundi bari bashyizwe ku nkengero z’ishyamba rya Kibira ngo barinde umutekano, bigaragaza akaga bakomeje kugira nyuma y’amakuru yavuzwe mu minsi ishize ko hari abatangiye guhungira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bitewe n’umutekano wabo utizewe.
Abayobozi bo mu Burundi bashimangira ko igihugu kirimo umutekano mu gihe amakuru avugwa ko abatavuga rumwe n’ubugetsi, baba abasivile, abanyamakuru cyangwa abashinzwe umutekano babigenderamo. Amwe mu makuru yagiye atangazwa n’amashyaka nka CNL rya Agathon Rwasa na FOREBU ndetse n’Ikinyamakuru Iwacu abanyamakuru bacyo bane n’umushoferi bafunzwe bazira gutara amakuru ahagabiwe igitero n’inyeshyamba.
Ubwanditsi